Benshi batekereza ko ari uburyo bwo kwigaragaza cyangwa gukurikira imideli gusa, ariko ubushakashatsi bwagarutsweho na The Economic Times, bugaragaza ko impamvu zishobora kuba nyinshi kandi zimbitse kurusha uko bigaragara.
Imwe mu nyigisho zikomeye ikoreshwa mu gusobanura iki kintu ni Extended Self Theory ya Russell Belk, umuhanga mu by’imitekerereze y’abaguzi. Iyi nyigisho ivuga ko abantu badakoresha ibintu gusa, ahubwo hari ibyo batunga babifata nk’igice cyabo ubwabo.
Mu yandi magambo, ikintu umuntu yambara cyangwa atunze gishobora kuba gihagarariye uwo ari we, ibyo yizera, amateka ye cyangwa ibyo yanyuzemo.
Impeta zifite ibisobanuro byihariye
Ku bantu bambara impeta nyinshi, buri mpeta ishobora kugira inkuru yayo yihariye; hari impeta ishobora kuba impano y’umuntu bakunda, indi ishobora kuba yibutsa umuntu wabuze, hari n’izishobora kuba zigaragaza intambwe umuntu yagezeho mu buzima cyangwa se zikaba ari uburyo bwo kwiyumvamo ubwiza no kwishimira ubuhanzi buri mu mitako
Ibi bituma impeta zitaba gusa ibintu byo kurimbisha, ahubwo zigahinduka ibimenyetso by’amarangamutima n’irondakoko.
Si ukwigaragaza ahubwo ni icyizere
Nubwo hari abambara impeta nyinshi kubera imideli cyangwa kwigaragaza, si ko buri gihe biba ari yo mpamvu nyamukuru.
Psychology igaragaza ko; hari abambara impeta kuko bazikunda gusa, hari abumva zibaha icyizere cyangwa se bazifata nk’igice cy’ubuzima bwabo bwa buri munsi
Kuba umuntu yambara impeta nyinshi ntibikwiye guhita bifatwa nk’uburyo bwo gushaka kwigaragaza. Akenshi ni uburyo bwo kugaragaza uwo ari we, ibyo yemera, amateka ye n’amarangamutima ye.
Mu by’ukuri, impeta zishobora kuba nto mu bunini, ariko zigahagararira ibintu binini mu mutima w’umuntu.
