Iki kiribwa cyahawe izina rya Okra benshi mu
banyarwanda bakacyita Gombo, cyakoreshejwe cyane mu bihugu birimo Ethiopia,
Ertrea, Soudan, gikundwa n’abayoboke ba Islam bakomoka mu Misiri ndetse n’ahandi.
Biragoye kumenya igihe Gombo yinjiriye mu Rwanda
ariko benshi barazimenye ntibasobanukirwa n’akamaro k’izi mboga zikungahaye ku ntungamubiri
zikenerwa mu ngingo z’umuntu umunsi ku wundi.
Gombo yahawe amazina menshi arimo “Gumbo na Lady’sfingers ", zivugwaho byinshi birimo gutunganya umubiri w’umugore ugashimisha umugabo mu
gikorwa cyo kubonana nk’abashakanye nk'uko bitangazwa n’ibinyamakuru birimo
Researchgate.
Izi mboga zitwa Gombo zikunze kunyerera igihe zishyizwe
mu mazi ashyushye ndetse zatekanwa n’izindi mboga zigatuma zoroshya isosi ikagira
umushongi uryoheye ijisho.
Uretse kuba Gombo zifasha igitsinagore koroha mu
myanya y’ibanga yabo bikoroha kuzana amavangingo agaragaza ko bishimiye
igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, zifasha abagabo kwisanga muri iki gikorwa
bagacika no ku muco wo guca inyuma abo bashakanye bitewe n’ibyishimo bahabwa.
Si ibyo gusa
kandi zifite akamaro gakomeye mu mubiri wa buri wese yaba igitsinagabo ndetse n’igitsinagore.
Izi mboga zifasha umutima gukora neza ndetse zigasukura n’imiyoboro y’amaraso,
zikagira ubudahangarwa bufasha amagufa agakomera zigafasha abagore batwite
kurinda abana babo.
Biratangaje uburyo Gombo ikungahaye ku myunyungugu
ihambaye mu buryo butagaragara. Ikize kuri potasiyumu, fibre na antioxydants ifasha
ubuzima bw'umutima igakura n’uburozi mu mubiri, ndetse igafasha umubiri kugenzura
isukari mu maraso n’ibindi.
Iki kiribwa kikaba n’ikinyobwa kirinda umubiri kwinjirirwa
na kanseri. Abahanga mu gutegura amafunguro bavuga ko ziryoha igihe ziteguranywe ubuhanga izi
ntungamubiri zikinjira byihuse.
Okra ushobora kuzikatira mu mazi ashyushye maze
ukareka agahinduka akazuyazi maze ukayagotomera bikaba akarusho uri umugore
witegura kubonana n’umugabo we zikagutegura mbere y’imibonano cyangwa
zikakongerera ubushake.
Nubwo ziribwa ariko hari bamwe batemerewe kuzirya
cyane cyane abafite ikibazo cy’igifu cyangwa bakazikoresha gake gashoboka, nyuma
yo gufata andi mafunguro. Bitewe n’imiti uri kunywa, si byiza kurya Gombo mbere
yo kubaza muganga akumva niba byabangikanwa.

Potassium ibonekamo irinda umuvuduko w’amaraso
ndetse n’indwara z’umutima zakwibasira umuntu zikamuganisha ku rupfu.
Zikungahaye kuri Fibre ishobora kugabanya Choresterol mu mubiri ugakora neza
ndetse igasukura n’amara.
Folate ibonekamo ifasha imitsi y’umugore utwite
ndetse zikarinda uymugotre kuzahazwa n’indwara dore ko barware byoroshye.
Izindi ntungamubiri zifasha umugotre utwite zibonekamo hari nka Fer Calcium n’izindi.
Bombo yifitemo ikitwa Lectin irinda umubiri gufatwa
na kanseri byoroshye cyangwa gufasha bamwe bamaze kuyirwara ntibazahaze cyane
bakagabanyirizwa uburibwe.
Mu gihe okra idashobora kuba ikintu gikunzwe cyane,
inyungu zimirire yacyo rwose iragaragara. Kuva gushyigikira ubuzima bwumutima
nimiyoboro, no gucunga urugero rw'isukari y'amaraso, kugeza guteza imbere ubuzima
bw'amagufwa, Okra irashobora kuba ibintu byinshi kandi byiza byiyongera kumirire
yawe.
Ese abagabo nabo bazirya cyangwa zigenewe abagore
gusa?
Izi mboga zigenewe buri wese kuko nta muntu
udakenera izo ntungamubiri mu mubiri. Kuba benshi bizera ko Gombo yongera
amavangingo abagore mu gikorwa cyo kubonana n’abagabo babo, ntibikuraho ko
uwazirya wese yaba afite ubuzima bwiza.

Gombo yongerera abagore amavangingo bakishima igihe babonana n'abagabo
Bamwe bazikatira mu mazi yatuye bakayanywa ari akazuyazi
Umugore n'umugabo bakoresha izi mboga mu mafunguro ya buri munsi