Iyo abantu benshi bakoresha indimu, igice cy’ibanze bibandaho ni umutobe wayo, ibishishwa bikajugunywa. Nyamara ubushakashatsi butandukanye ku mirire bugaragaza ko ibyo bishishwa bifite intungamubiri nyinshi ndetse rimwe na rimwe zikaba nyinshi kurusha iziri mu gice cy’imbere cy’indimu.
Ibishishwa by’indimu bikungahaye kuri vitamin C, calcium, potassium, ndetse n’ibinyabutabire nka limonene na flavonoids, bizwiho gufasha umubiri mu buryo butandukanye.
1. Bishobora gufasha umubiri kurwanya mikorobe
Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko amavuta ava mu bishishwa by’indimu ashobora kugira ubushobozi bwo kurwanya zimwe muri mikorobe zirimo bagiteri n’imyungu.
Ibi biterwa ahanini n’ibinyabutabire biboneka muri ibyo bishishwa bishobora kugira uruhare mu kurinda umubiri indwara zimwe na zimwe ziterwa n’umwanda cyangwa mikorobe.
2. Bifasha mu mikorere myiza y’igogora
Ibishishwa by’indimu birimo utubumbe tw’intungamubiri dufasha mu mikorere y’amara.
Abahanga mu mirire bavuga ko bishobora gufasha kugabanya:kubyimba mu nda,kugira imyuka myinshi mu mara ndetse n’ibibazo bimwe na bimwe bijyanye no gusya ibiryo.
Ikinyabutabire cya limonene kiboneka muri ibi bishishwa nacyo cyagiye gikorerwaho ubushakashatsi ku ruhare rwacyo mu gufasha urwungano ngogozi.
3. Bishobora gufasha kugabanya cholesterol mbi
Ubushakashatsi bumwe bugaragaza ko ibinyabutabire biboneka mu bishishwa by’indimu bishobora kugira uruhare mu kugabanya urugero rwa cholesterol mbi mu maraso. Iyo cholesterol mbi ibaye nyinshi ishobora kongera ibyago byo kugira ibibazo by’umutima n’imitsi y’amaraso.
4. Bikungahaye ku kurinda umubiri kwangirika
Ibishishwa by’indimu bifite antioxidants, ari zo ntungamubiri zifasha kurwanya ibyangiza uturemangingo tw’umubiri.
Abahanga bavuga ko izi ntungamubiri zishobora gufasha mu kurinda umubiri ingaruka ziterwa n’ibintu byangiza uturemangingo, nubwo hakenewe ubushakashatsi bwisumbuye kugira ngo hamenyekane neza uruhare rwazo mu kurinda indwara zikomeye nka kanseri.
5. Bishobora kugira uruhare mu kugenzura isukari mu maraso
Hari ubushakashatsi bwerekana ko ibinyabutabire byo mu bishishwa by’indimu nka PolyMethoxylated Flavones (PMF) bishobora gufasha mu mikorere ya insulin no kugenzura urugero rw’isukari mu maraso. Ibi bishobora kuba ingenzi cyane ku bantu bashaka kurwanya ibyago bya diyabete, ariko ntibigomba gufatwa nk’umuti usimbura ubuvuzi.
Abahanga mu mirire batanga inama yo gukoresha ibishishwa by’indimu mu buryo butandukanye:Kubisya cyangwa kubikuraho utuduce duto ukabyongera mu mazi cyangwa imitobe, kubivanga muri salade, kubishyira muri yogurt cyangwa mu biryo bimwe na bimwe kugira ngo byongere uburyohe, ni byiza gukoresha indimuzakinyarwanda zitasizweho imiti myinshi ikoreshwa mu buhinzi.
Icyitonderwa ku bakoresha ibishishwa by’indimu
Nubwo bifite intungamubiri, ntabwo bisobanuye ko buri muntu wese agomba kubikoresha ku bwinshi. Abantu bafite ibibazo by’impyiko, harimo abafite utubuye mu mpyiko, cyangwa abafite ibibazo byihariye by’imyunyu ngugu mu mubiri, bagomba kubanza kugisha inama inzobere mu buzima.
Nanone, ibishishwa by’indimu ntibigomba gufatwa nk’umuti uvura indwara, ahubwo ni kimwe mu biribwa bishobora kongerwa mu mafunguro arimo indyo yuzuye.
Abahanga mu mirire bashimangira ko ibice byinshi by’imbuto n’imboga bikunze kujugunywa bishobora kuba birimo intungamubiri nyinshi. Ariko bavuga ko uburyo bwo kubikoresha, ingano yabyo ndetse n’ubuzima bw’umuntu ari ibintu bigomba kwitabwaho.
Ibishishwa by’indimu si imyanda nk’uko benshi babitekereza. Iyo bikoreshejwe neza kandi mu rugero, bishobora kongera intungamubiri mu mafunguro ndetse bigafasha umubiri kubona ibintu by’ingenzi. Icy’ingenzi ni ukubikoresha neza no gukomeza indyo yuzuye irimo ibiribwa bitandukanye.
