Aya makuru yatangajwe ku wa 31 Ukwakira 2026 na Padiri Patrick Dushimimana uhagarariye ihuriro ry’abapadiri n’abihayimana b’Abanyarwanda bakorera ubutumwa mu Butaliyani.
Nk’uko tubikesha Kinyamateka, mu butumwa bwe, Padiri Patrick yavuze ko kuri iyo tariki bazahurira muri iyi Bazilika izwi cyane mu mateka ya Kiliziya Gatolika, bagatura Imana Igitambo cy’Ukaristiya, bizihiza Umunsi Mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho.
Yagize ati: “Tariki 28 Ugushyingo 2026, tuzaturira Igitambo cy’Ukaristiya muri Basilika ya Mutagatifu Petero Intumwa duhimbaza Umunsi Mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho. Tuzaba twifatanya n’Abakristu bo mu Rwanda n’abandi bose bisunga Nyina wa Jambo Umwamikazi wa Kibeho.”
Padiri Patrick yagaragaje ko bishimishije kubona umubare w’abapadiri n’abihayimana b’Abanyarwanda bakorera ubutumwa mu Butaliyani ukomeza kwiyongera. Yabasabye gukomeza kwitabira gahunda zibahuza, by’umwihariko iyi Misa izabera i Roma, kugira ngo bazayitabire ari benshi.
Iyi gahunda yo gutegura Misa yabareye mu gihe abapadiri n’abihayimana b’Abanyarwanda bakorera ubutumwa mu Butaliyani, cyane cyane abatuye mu Mujyi wa Roma, bari bahuriye muri Bazilika ya Sacro Cuore.
Mu Gitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Padiri Valens NIRAGIRE, abakristo basabwe gushyira umutima ku butumwa bashinzwe na Kiliziya, bwaba ubwo kwiga cyangwa ubundi butumwa bakora.
Padiri Valens yabibukije ko Imana ibaha inshingano iba yaranabahaye n’ubushobozi bwo kuzikora, bityo ko buri wese akwiye gushyiraho ake, akabikora mu bwiyoroshye.
Abanyarwanda bagera kuri 90 bakorera ubutumwa mu Butaliyani
Kugeza ubu, abapadiri n’abihayimana b’Abanyarwanda bakorera ubutumwa mu Butaliyani bagera kuri 90. Bagira gahunda zitandukanye zibahuza, zigamije gukomeza ubumwe no gusangira ubunararibonye mu butumwa bakora.
Muri izo gahunda harimo no guhimbaza Umunsi Mukuru wa Bikira Mariya Nyina wa Jambo, Umwamikazi wa Kibeho, ufite umwanya wihariye mu kwemera kwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Misa iteganyijwe ku wa 28 Ugushyingo 2026 muri Bazilika ya Mutagatifu Petero i Roma izaba umwanya wo guhuriza hamwe Abanyarwanda n’abandi bakristu, bahimbaza Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho.
