Iki gitaramo cyateguwe n’Akarere ka Nyanza ku bufatanye n’Inteko y’Umuco n’abandi bafatanyabikorwa, mu rwego rwo gukomeza gusigasira umuco Nyarwanda, kuwumenyekanisha no kuwutoza abakiri bato.
“I Nyanza Twataramye” yatangiye mu mwaka wa 2014, kuva icyo gihe iba igikorwa ngarukamwaka cyahariwe guhuriza hamwe Abanyarwanda mu kwishimira umuco, amateka n’ibyagezweho.
Nyuma y’imyaka ishize, iki gitaramo cyaje guhuzwa n’Umuganura, ku buryo ubu kiba ku mugoroba wo kwizihiza uyu munsi mukuru, kigahuriza hamwe ubusabane, umuco n’imyidagaduro.
Nyanza ifatwa nk’ahantu hihariye mu mateka y’u Rwanda kuko ari ho hari Ingoro y’Abami mu Rukari, ahibutsa amateka y’ingoma ya cyami n’imibereho y’Abanyarwanda bo hambere.
Ni muri urwo rwego Akarere ka Nyanza gakomeza gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije gukomeza gukundisha Abanyarwanda umuco wabo no kuwusigasira.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyanza, Kajyambere Patrick, yavuze ko “I Nyanza Twataramye” ari igitaramo gifite umwihariko ukomeye mu gusigasira umurage w’u Rwanda.
Ati: “Iki gitaramo ‘I Nyanza Twataramye’ ni igitaramo ndangamuco Nyarwanda ngarukamwaka gitegurwa n’Akarere ka Nyanza hamwe n’abafatanyabikorwa bacu, aho kuri uyu mugoroba tunejejwe cyane no kuba turi kumwe namwe mwese kugira ngo tukivomemo ibyiza by’umuco Nyarwanda, kuwusigasira, no kuwutoza abazadukomokaho kugira ngo utazacika.”
Yavuze ko iki gitaramo ari kimwe mu bimenyetso biranga Akarere ka Nyanza nk’igicumbi cy’umuco, ndetse ko umuco n’amateka biri mu byunganira ubukerarugendo bw’aka karere.
Ati: “Ni ikimenyetso cy’ubudasa cy’Akarere ka Nyanza n’igicumbi cy’umuco kuko mu biza ku isonga mu bukungu bwako bishingiye ku bukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka y’u Rwanda.”
Bwana Kajyambere yavuze ko umusaruro w’iki gitaramo utagarukira ku byishimo by’umunsi umwe, ahubwo ko gifasha Abanyarwanda, cyane cyane abakiri bato, kumenya no guhererekanya indangagaciro n’amateka by’umuco wabo.
Ati: “Bitewe n’uko tumaze kubona umusaruro ukomeye dukomora muri iki gitaramo, harimo ku isonga kurushaho gukundisha umuco Nyarwanda abatuye Akarere, Abanyarwanda muri rusange, ndetse n’abaturutse mu mahanga, bidufasha gukomeza gusigasira no guhererekanya izi ndangagaciro z’umuco Nyarwanda n’amateka biranga Abanyarwanda.”
Yijeje ko “I Nyanza Twataramye” izakomeza kuba igikorwa ngarukamwaka, Akarere ka Nyanza gafatanyije n’Inteko y’Umuco, inzego za Leta, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa.
Ati: “Ndagira ngo mbatangarize ko igitaramo ‘I Nyanza Twataramye’ kizakomeza kwitabwaho nk’ikimenyetso cyo gusigasira umuco Nyarwanda n’ibiwuranga byose mu ngeri zose.”
Yongeyeho ko hazakomeza gushakwa uburyo bwo kwigisha no gutoza abakiri bato uyu murage, kuko ari bo azasigirwa igihugu cy’ejo.
Umuco wigaragaje mu ndirimbo, imbyino n’Inyambo
Mu byaranze “I Nyanza Twataramye XII” harimo umutagara w’ingoma, imikino gakondo, imbyino n’umutambagiro w’Inyambo. Itorero Isonga ryatangije igitaramo mu mbyino gakondo, mu gihe Itorero Urugangazi ryasusurukije abitabiriye mu ndirimbo, imbyino, ingoma, amakondera n’umudiho gakondo.
Mu bikorwa byabo, Intore za Urugangazi zagaragaje imwe mu mirimo yarangaga imibereho y’Abanyarwanda bo hambere, irimo guhinga, gusekura, kugosora, gucunda no gusya.
Umwiyereko w’Inyambo nawo wabaye kimwe mu byakunzwe cyane, aho abitabiriye bahawe umwanya wo kuzireba no kumva amazina y’inka, mu rwego rwo gukomeza gusigasira uyu murage wihariye w’umuco Nyarwanda.
Abahanzi b’ingeri zitandukanye basusurukije imbaga
Igitaramo nticyagarukiye ku bikorwa gakondo gusa, kuko cyahuje n’umuziki wa none. Umuhanzi Nzayisenga Sophie yishimiwe cyane ubwo yazanaga inanga ye, aririmba zimwe mu ndirimbo ze zirimo “Inyambo”.
Symphony Band nayo yasusurukije abitabiriye mu ndirimbo zitandukanye, mu gihe Riderman yageze ku rubyiniro akakirizwa amashyi menshi n’abafana.
Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo “Mambata”, “Warikinaraga” na “Karibu Nyumbani”, bituma imbaga yitabiriye igitaramo iririmba kandi ibyina hamwe na we.
“I Nyanza Twataramye XII” yagaragaje uburyo umuco ushobora kuba urubuga ruhuza abantu b’ingeri zitandukanye, kuva ku bakunda amateka n’imbyino gakondo kugeza ku bakurikira umuziki wa none.
Kuri uyu mugoroba, Abanyarwanda bari bahuriye ku Ngoro y’Abami mu Rukari bishimira Umuganura, basangira, baratarama, bareba ibikorwa ndangamuco ndetse banishimira ibyagezweho.
Nyuma y’imyaka 12, “I Nyanza Twataramye” ikomeje kuba kimwe mu bikorwa by’ingenzi bifasha Nyanza gukomeza kwigaragaza nk’igicumbi cy’umuco n’amateka, mu gihe Abanyarwanda bakomeza guhererekanya umurage wabo no kuwugeza ku bazabakomokaho.










Ku Ngoro y’Abami mu Rukari, mu Karere ka Nyanza, habereye igitaramo ndangamuco “I Nyanza Twataramye XII”, cyaranzwe n’imbyino gakondo, umutambagiro w’Inyambo, inanga, ingoma n’ibitaramo by’abahanzi
