I-Cyogere witegura kumurika Album yashyize hanze indirimbo yise “Ineza ye” - VIDEO

Imyidagaduro - 28/02/2026 9:27 AM
Share:

Umwanditsi:

I-Cyogere witegura kumurika Album yashyize hanze indirimbo yise “Ineza ye” - VIDEO

Aimable Twagirayezu uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya I-Cyogere, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ineza ye”, ikoze mu ndimi ebyiri, Ikinyarwanda n’Icyesipanyoro, mu rwego rwo kugeza ubutumwa bwe ku rwego mpuzamahanga, akaba ari no mu myiteguro y’igitaramo.

Iyo asobanura inkomoko y’izina rye ry’ubuhanzi, I-Cyogere avuga ko ari “Izina nkunda risobanura icyo Imana ishaka ko nkora nkiriho. ‘Cyogere’ bivuze kimenyekane; impano Imana yampaye isakare, kandi igihugu cyanjye na cyo cyogere, kimenyekane kurushaho ku rwego mpuzamahanga.”

Hagati ya 2011 na 2013 yinjiye muri studio bwa mbere, ariko indirimbo zakozwe icyo gihe ntizasohoka kuko zitari ku rwego yifuzaga. Ibyo abifata nk’igihe cyo kwitoza no kwiyubaka.

Yinjiye byeruye mu muziki nk’umwuga mu 2023 asohora indirimbo “Turaanda”. Mu 2024 yakoze “Jah” ndetse na “Tudanse”. Nubwo atarasohora ibihangano byinshi kubera imbogamizi zitandukanye, avuga ko afite intego yo gukora cyane kurushaho.

Ku bijyanye n’inkomoko y’indirimbo “Ineza ye”, I-Cyogere avuga ko yayikomoye ku byo Imana yamukoreye mu buzima bwe.

Ati: “Naricaye nsubiza amaso inyuma mbona ineza y’Imana ikomeye cyane: kuba yarampaye ubuzima, ikandinda ibibi byinshi ndetse ikankorera ibitangaza byinshi. Inganzo yaje nijoro mbere yo kujya kuryama, bucyeye bwaho Imana yankoreye ikintu gikomeye cyane kiranezeza, mpita nihutira kujya muri studio.”

Yongeraho ko kenshi abantu bibanda ku bibazo bahura na byo bakibagirwa ibyiza byinshi bamaze kugeraho. Ati: “Ntitugomba guhora tuganya gusa, ahubwo dukwiye no kuzirikana ibyiza Imana yadukoreye kandi tukayisaba umugisha.”

“Ineza ye” yamusabye imbaraga nyinshi haba mu bitekerezo no mu gihe cyo kuyitunganya. Amashusho yayo yafatiwe mu bihugu bitatu ari byo u Rwanda, Ethiopia na Senegal, by’umwihariko ku kirwa cya Gorée. Hari kandi amashusho yafatiwe mu Nyanja ya Atlantic, mu mazi ari hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Senegal.

Nubwo byumvikana nk’igikorwa gikomeye, I-Cyogere avuga ko atari byo byamugoye cyane, kuko amenshi mu mashusho yafashwe hakoreshejwe telefone. Avuga ko imbaraga nyinshi zagiye mu guhanga udushya, mu mwanya wo gutunganya amashusho no kungurana ibitekerezo n’abandi.

Muri uyu mwaka wa 2026, I-Cyogere ateganya ibikorwa bibiri bikomeye. Icya mbere ni igitaramo cyo kumurika ku mugaragaro album ye, kizaba ku wa Gatandatu tariki ya 06 Kamena 2026 i Kigali. Avuga ko ari cyo gitaramo gikomeye azaba akoze kuva yatangira umuziki, bityo kikazategurwa ku rwego rwo hejuru.

Icya kabiri ni ukumurika igitabo cye cya kabiri, kizaba kirimo ibitekerezo bye bwite ariko kikaba cyarunganijwe n’ibitekerezo by’abandi bantu bo ku migabane itandukanye irimo Afurika, Aziya, Amerika n’u Burayi, yakuye mu bushakashatsi yakoze.

I-Cyogere ni umwe mu bahanzi bakwiye guhangwa amaso muri iki gihe. Uretse umuziki, ni Umunyarwanda wiyemeje kugira uruhare mu guteza imbere igihugu cye, umugabane wa Afurika n’Isi muri rusange mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.

I-Cyogere witegura kumurika Album yashyize hanze indirimbo yise “Ineza ye”


Reba amashusho y'indirimbo "Ineza ye" ya I-Cyogere



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...