Uko bwije n'uko bukeye,
umuziki wo kuramya no guhimbaza urushaho kugenda waguka ari nako wunguka impano
nshya. Ni muri urwo rwego abana b'impanga biyemeje guhuza imbaraga bakaza
gushyira itafari ryabo ku iterambere ry'uyu muziki ufasha imitima ya benshi.
Itsinda rya Hygette na
Cynthia, ni abana b'impanga bavutse mu 2007, bisobanuye ko bafite imyaka 18
gusa y'amavuko. Bavuka mu muryango w'abana 10, bakaba bakomoka mu Ntara
y'Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu. Uyu munsi, bombi baracyari abanyeshuri
biga mu mwaka wa kabiri w'ayisumbuye.
Gakuru muri izi mpanga,
yitwa Ishimwe Hygette, mu gihe gatoya ari Ahishakiye Cynthia. Urukundo bakunda
umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana, ni rwo rwasunikiye aba bana basengera mu
Itorero rya ADEPR gufata icyemezo cyo kwiyunga kuri bagenzi babo basanzwe bakora
uyu muziki mu buryo bwa kinyamwuga.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Ishimwe Claude [Mpayana World] ufasha aba bana, yavuze ko indirimbo nshya bise 'Wera' bayandikiwe na Niyo Bosco, ikaba ikubiyemo ubutumwa bukangurira abantu gukomeza kwizera Imana.
Claude yavuze ko yishimira uko abantu bakiriye impano ya Hyguette na Cynthia, ashimangira ko mu myaka itanu iri imbere abona bazaba
ari abahanzi bahagaze neza mu Rwanda no hanze yarwo ‘hamwe no gusenga Imana
yabavuzeho byinshi.’
Yasabye abakunzi ba
Hyguette na Cynthia kwitega indirimbo nyinshi kandi nziza babahishiye muri uyu
mwaka, abasaba kubashyigikira mu buryo bwose, haba mu kubasengera, kubaha
ubufasha bufatika no kureba ibihangano byabo.
Iyo uganiriye na Hygette
na Cynthia bafite intumbero yo kugeza ubutumwa bwiza kure hashoboka, wumva ko
ari abana bafite intego nziza ndetse bifuza kugera kure, cyane ko bavuga ko
bafatira urugero ku muhanzikazi Aline Gahongayire ndetse n'itsinda ry'abana
b'abakobwa bamaze gushinga imizi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, rya
Vestine na Dorcas.
Itsinda rya Hygette &
Cynthia ryatangiye kuririmba mu mwaka wa 2022 batangira bakunda kuririmba
indirimbo z’abandi ndetse no mu makorali atandukanye. Mu mwaka ushize wa 2024, ni
bwo bashatse kubitangira ku giti cyabo ari no muri ubwo buryo bashyize
indirimbo yabo ya mbere bise ngo “Ni Wowe " yasohokanye n'amashusho yayo.
Aba bana b’abakobwa
bavuga ko bakuze bakunda kuririmba ariko bakagira imbogamizi z’ubushobozi kuko
barebaga imbaraga n’amikoro bisaba bakabona batazabibona ariko abantu bakomeza
kubatera imbaraga bababwirako bafite ijwi ryiza.
Umubyeyi wabo [Nyina]
uzwi nka Mama Ngabire uzwiho impano y’ubuhanuzi, yakomeje kubasengera no
kubashyigikira uko ashoboye afatanije n’umuryango kugeza igihe babamuritse
nk’impano nshya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.
Aba baririmbyi babarizwa mw’itorero rya ADEPR muri Paruwasi ya Mbugangari ku mudugudu wa Ebenezel bakaba ari abanyeshuri biga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye mu rwunge rw’amashuri rwa Kanembwe mu karere ka Rubavu mu Ntara y'Uburengerazuba.
Hyguette na Cynthia bashyize hanze indirimbo nshya
Ni indirimbo igaragaramo Micky umaze kwamamara muri Sinema Nyarwanda, ikaba yaranditswe na Niyo Bosco