Iyi ndirimbo igamije guhumuriza abantu bari mu bihe bigoye, ikabasaba gukomera ku Mana no kuyiringira. Yanditswe na Niyo Bosco usigaye na we abarizwa mu ruganda rw'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. "Ubutumwa bw’iyi ndirimbo "Ibihe" ni uguhumuriza abantu nk'uko byatangajwe na Ishimwe Claude ufasha aba bahanzikazi.
Muri iyi ndirimbo "Ibihe", aba bakobwa baterura bagira bati: "Niba abakwizera mu isi icyo tuzaboha no mu ijuru kizabohwa, kuki nkwiye gutinya?. Niba uyu mubiri uzabora nkazambikwa undi utazabora nkabona ubugingo budashira ubwoba bw’ibihe ni ubw'iki?"
Hyguette na Cynthia bavuga ko kuba baririmba nk’impanga ari umwihariko udasanzwe ubatandukanya n’abandi baramyi. Hyguette yagize ati: “Umwihariko wacu ni uko turi impanga z’ukuri, ntabwo ari ibintu byo kwiyitirira. Ibi biduha umwihariko mu byo dukora.”
Aba bakobwa bo mu Karere ka Rubavu biga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye ku kigo cya Gisenyi Adventist Secondary School (GASS), bavuga ko ubuzima bw’ishuri na muzika bitabagora cyane, gusa yahishuye ko hari ibibazo byo kutabatandukanya kubera ko basa cyane.
Nyuma y’iyi ndirimbo yabo nshya bise “Ibihe”, batangaje ko bafite imishinga myinshi irimo gukora indirimbo nshya mu buryo bwa 'live recording' ndetse no gutegura album yabo ya mbere.
Mu 2024 ni bwo batangiye urugendo rwabo mu muziki w’umwuga, aho basohoye indirimbo yabo ya mbere bise “Ni Wowe”, ikaba yarabaye intangiriro y’urugendo rwabo rushya. Nubwo bakuze bakunda kuririmba, bahuye n’imbogamizi z’ubushobozi, ariko imbaraga n’inkunga bakomeje guhabwa n’abantu n’umuryango byabafashije gukomeza.
Hyguette na Cynthia bavuga ko intego yabo ari ugukomeza kugeza ubutumwa bwiza ku isi hose. Urugendo rw’aba bakobwa b'impanga rukomeje kugaragaza uburyo impano n’ubwitange bishobora gufungura imiryango mishya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.




Hyguette na Cynthia hamwe AG Promoter, umugabo wa Micky

Hyguette na Cynthia bashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya bise “Ibihe” yuje ubutumwa buhumuriza abatuye Isi
REBA INDIRIMBO NSHYA "IBIHE" YA HYGUETTE & CYNTHIA
