Nyuma y’igihe bakomeje kubaka izina mu muziki wa Gospel, aba bakobwa bongeye kugaruka bafite ubutumwa bw’ihumure, muri iyi ndirimbo nshya “Nyuzura” yibutsa ko n’iyo ubuzima bwaba bugoye, Imana ikomeza kuba hafi y’abayiringira.
Hyguette na Cynthia bavuga ko ubutumwa bukomeye buri muri “Nyuzura” ari ugukomeza umutima w’umuntu ushobora kuba ari kunyura mu bibazo, ibigeragezo cyangwa ibihe by’urujijo, akibutswa ko adakwiye gutinya kuko Imana itajya imutererana.
“Nyuzura” ntabwo ari indirimbo ije itunguranye mu rugendo rwa Hyguette na Cynthia. Ije ikurikira “Ibihe”, indi ndirimbo aba bakobwa bakoze bagamije guhumuriza no gukomeza abantu bari mu bihe bitoroshye.
Aba bakobwa bavuga ko nyuma yo gusohora “Ibihe”, bakiriye ubutumwa bwinshi bw’abakunzi babo, bamwe bababwira ko indirimbo yabafashije kongera kwegera Imana, abandi bakavuga ko yabafashije kwihana no guhindura ubuzima.
Ibyo byabaye isomo rikomeye kuri aba baramyi, kuko byabagaragarije ko ubutumwa banyuza mu muziki bushobora kurenga ku kuba indirimbo isanzwe, ahubwo bukagera ku mutima w’umuntu bukagira n’icyo buhindura ku buzima bwe.
Ni na byo bituma bavuga ko bakomeje gushishikarizwa gukora ibihangano bifite ubutumwa bwubaka kandi bushobora kuba igisubizo ku muntu uri mu bihe bikomeye.
Nubwo bakiri mu ntangiriro z’urugendo rwabo rwa muzika, Hyguette na Cynthia bavuga ko urukundo bakomeje kugaragarizwa n’abakunzi babo ari kimwe mu bintu bibaha imbaraga zo gukomeza. Bati: “Uburyo abantu badukunze bagakomeza kutwereka ko turi kumwe na bo.”
Kuri bo, kuba hari abantu bumva indirimbo zabo, bakazisangiza abandi ndetse bakabagaragariza ko ubutumwa bwabo bwabagiriye akamaro, bibereka ko ibyo bakora bifite umumaro kandi bikabatera imbaraga zo gukomeza.
Uretse gukomeza gukora umuziki, aba bakobwa bafite inzozi zo kugeza ubutumwa bwabo ku bantu benshi kurushaho, haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Mu bihugu bifuza kuzataramiramo harimo Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bavuga ko bafite abantu benshi bakurikira umuziki wabo.
Kuri Hyguette na Cynthia, gutaramira hanze y’u Rwanda byaba ari intambwe ikomeye mu rugendo rwabo, ndetse bikabafasha kugeza ubutumwa bw’ihumure n’icyizere mu bandi bantu benshi.
Mbere ya “Nyuzura”, aba bakobwa bari bamaze gusohora indirimbo zirindwi zirimo “Ni Wowe”, “Jehova”, “Waratwibutse”, “Iherezo”, “Wera”, “Amen” na “Ibihe.”
“Ibihe” ni yo ndirimbo ya karindwi basohoye kuva batangira urugendo rwabo mu muziki.
Mu ndirimbo zabo, buri imwe igira ubutumwa bwihariye. “Waratwibutse” ishingiye ku buhamya bw’ibyo bavuga ko Imana yabakoreye kuva batangira uyu murimo.
“Iherezo” yo yibanda ku guhumuriza abantu banyura mu bibazo, ibibutsa ko n’ibibazo bikomeye bigira iherezo.
“Ibihe”, yanditswe na Niyo Bosco, na yo yakomeje uwo murongo wo gukomeza no guhumuriza umuntu uri mu bihe bikomeye.
Ishimwe Hyguette na Ahishakiye Cynthia ni abakobwa b’impanga bakomoka mu Karere ka Rubavu. Bavutse mu 2007, bakaba barakuze bakunda kuririmba no kuramya Imana.
Mu 2024 ni bwo batangiye urugendo rwabo nk’abahanzi bigenga, batangirana n’indirimbo “Ni Wowe.” Babarizwa muri MPA Music (Mpayana World) iyobowe na Ishimwe Mpayana Claude.
Umwihariko w’aba bakobwa uri no kuba ari impanga z’ukuri kandi basa cyane, ku buryo hari igihe bitorohera abantu kubatandukanya. Banavuga ko n’abarimu babo rimwe na rimwe bagorwa no kumenya uwitwa Hyguette n’uwitwa Cynthia.
Nyuma ya “Nyuzura”, Hyguette na Cynthia ntibateganya guhagarara. Bafite gahunda yo gukomeza gusohora ibindi bihangano, gutegura album yabo ya mbere ndetse no gukora ibitaramo bitandukanye.
Intego yabo nk’abahanzi ba Gospel ni ugukoresha impano yabo mu kugeza ku bantu ubutumwa bw’ihumure, kwizera n’icyizere muri Kristo.
Hyguette na Cynthia bashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho bise “Nyuzura”
REBA INDIRIMBO NSHYA "NYUZUZA" YA HYGUETTE NA CYNTHIA
