Iyi mpanuka yatewe n'uko iyi modora yabuze feri igeze mu ikoni igahita irenga umuhanda. Umushoferi wari utwaye iyi modoka yahise yitaba Imana, mu gihe benshi mu bari bayirimo bakomeretse.
Nk'uko byatangajwe n'ubuyobozi bw'Akarere ka Huye, bubinyujije ku rubuga rwako rwa X, ku bufatanye n'inzego z'umutekano n'iz'ubuzima, hatanzwe ubutabazi abakomeretse bihutishwa kugezwa kwa muganga.
Abakomeretse bari gukurikiranwa mu Bitaro bya Kaminuza (CHUB) no mu Bitaro by'Akarere bya Kabutare.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Huye bukaba kandi bwihanganishije abafite ababo bagizweho ingaruka n'iyi mpanuka.