Ni
igikorwa cyabaye ku wa 21 Mata 2026 cyitabiriwe na Minisitiri w’Uburezi wari
umushyitsi mukuru, Abadepite, Umuyobozi w'akarere ka Nyaruguru, umuyobozi wungirije w’akarere ka Huye, abatuye mu murenge wa
Karama n’abandi bari bahatuye.
Iki
gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabanjirijwe n’ijoro ryo Kwibuka ryabaye
ku wa 20 Mata 2026.
Muri
iki gikorwa, ni na bwo hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 13 y’abazize Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994 ikaba irimo imibiri 3 yabonetse muri Karama n’indi 10
yabonetse mu karere ka Huye.
Hon. Mugesera uhagarariye abafite abashyinguye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Karama, yavuze ko imibiri bashyinguye
bayitumye ku bandi baharuhukiye ngo babasuhuze ndetse yihanganisha imiryango
ifite ababo bashyinguwe kuri uyu munsi.
Yasabye
Minisitiri w’Uburezi wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa kubavuganira bagafashwa
mu kubaka uru rwibutso neza kandi vuba kuko bari bafite gahunda yo kubikora mu
myaka 5.
Ati: “Nyakubahwa Minsitiri turabasabye kubera ko twagize amahirwe mukaba muri imboni y’aka karere, muzatuvuganire aha hantu tuhubake urwibutso. Twaratangiye kandi turashimira abantu badufashije. Hari umushinga dufite wo kubaka uru rwibutso ariko kubera ko dufite intege nke twari dufite gahunda yo kurwubaka mu myaka 5.”
Akomeza agira ati: “Kubera ko twabonye abantu bafite ingufu, mushobora kudufasha
bikarangira vuba. Dushaka ko muzagira uruhare mwese.”
Minisitiri
w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yihanganishije ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko kuba hakiboneka imibiri y’abazize
Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’imyaka 32 n’abanga gutanga amakuru, ari ibintu
bigayitse.
Yagize
ati: “Kuba Tukibona imibiri y’abacu bazize Jenoside nyuma y’imyaka 32 ndetse
hakaba hakiri abantu bafite amakuru y’abishwe n’aho bari ariko ntibayatange, ni
ibintu bigayitse.”
Arakomeza
ati: “Mu by'ukuri, igihe kirageza ndetse cyararenze kugira ngo buri wese ufite
amakuru ayatange maze dushyingure abacu basigaye, tubashyingure mu cyubahiro
bakwiriye.”
Amateka
agaragaza ko muri aka gace habaye ubwicanyi ndengakamere muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’uko hahungiye
Abatutsi barenga ibihumbi 110 bakahamara icyumweru. Bari baturutse muri komine
icyenda z’izari Perefegitura za Butare na Gikongoro.
Bishwe n'interahamwe kuva Saa Yine za mu gitondo kugeza Saa Kumi z’igicamunsi ku wa 21 Mata 1994.
Hapfuye inzirakarengane zirenga 75.000, abandi bicirwa mu nzira bagana i Burundi, bikavugwa ko
harokotse abatarenga 3.000.
Karama n’inkengero zayo cyari igice cy’u Rwanda cyari gituwe n’Abatutsi benshi hashingiwe ku ibarura ryo mu 1980, kubera ikirere cyari kibereye inka.
Ku wa 21 Mata 1994, i Karama hiciwe abantu benshi umunsi umwe. Kuri uwo munsi abasaga ibihumbi 75, bamwe muri bo bicishwa uburozi bwashyizwe mu mazi, naho abana bahabwa igikoma kiroze ngo Croix Rouge itabarokora.
Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana yasabye abafite amakuru y'aho abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari kuyatanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro
Ibihumbi by'abaturage bavuye hirya no hino mu gihugu, bahuriye mu murenge wa Karama mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 13 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

i Karama hagiye kubakwa inzu y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko hihariye ibintu byinshi nk’umubare munini w’abahiciwe n’uburyo bamwe bishwemo
