Iki
gikorwa cyateguwe na Junior Rumaga, cyahurije hamwe abayobozi batandukanye
barimo Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, abahanzi bo mu byiciro
binyuranye, abashakashatsi ku mateka y’u Rwanda ndetse n’abaturage benshi
baturutse hirya no hino.
Mu
byaranze iki gitaramo, itsinda ry’abasizi Ibyanzu ryigaragaje ku rubyiniro,
rinyura abitabiriye binyuze mu bisigo n’imivugo byubakiye ku muco nyarwanda.
Muri
iri tsinda harimo n’umukinnyi wa filime wamamaye nka ‘Madederi’, wanyuze benshi
mu buryo bwe bwo gutanga ubutumwa.
Abanyarwenya
na bo bahawe umwanya, basetsa abitabiriye, mu gihe umuhanzi Niyitegeka Gratien
uzwi nka ‘Papa Sava’ yatanze ibyishimo binyuze mu bihangano bye byiganjemo
ubutumwa bwubaka umuco n’indangagaciro z’Abanyarwanda.
Si
ibyo gusa, kuko iri serukiramuco ryagaragajwe nk’urubuga rwo gusigasira umuco
nyarwanda, aho herekanwe imikino gakondo irimo Igisoro, kunyabana, gusimbuka
urukiramende, kurasa umuheto, kwivuga ndetse n’imyiyereko y’amazina y’inka, ibintu
byanyuze abari bitabiriye by’umwihariko urubyiruko.
Abatuye
mu Murenge wa Karama bagaragaje ibyishimo batewe no kwakira iki gikorwa, bavuga
ko ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ubuhanzi n’umuco, ndetse bizezwa ko
iri serukiramuco rizakomeza kuba ngarukamwaka.
Uyu
musozi wa Kiruri ufite amateka yihariye mu Rwanda. Ku wa 8 Mutarama 2026,
Junior Rumaga yagiranye amasezerano n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange
Sebutege, yo kuwubyaza umusaruro binyuze muri sosiyete ye Siga Rwanda,
hagamijwe kuwuhindura igicumbi gihoraho cy’ubusizi n’umuco.
Amateka
agaragaza ko ku ngoma y’Umwami Yuhi Mazimpaka, uyu musozi wahawe abasizi
baturukaga mu muryango wa Nyirarumaga nk’ingororano ku ruhare rwabo mu guteza
imbere ubusizi. Abo basizi bari batuye i Gihogwe cya Jali mu Karere ka Gasabo.
By’umwihariko,
umusizi Nzabonariba wo mu kinyejana cya 17 yigeze guhimba igisigo “Inka zigira
ishorera”, agaragaza ko n’abasizi bakwiye guhabwa ku mutungo w’ibwami. Ibi
byaje gutuma bahabwa umusozi wa Kiruri ndetse n’inka zo kubatunga, bituma
hahinduka intebe y’abasizi bakomeye mu gihugu.
Uyu munsi, Kiruri ikomeje gusigasira uwo murage, aho ibikorwa nk’ibi bya Siga Art Fest bigamije kuwusubiza ku isonga mu guteza imbere ubusizi n’umuco nyarwanda muri rusange.

Ku musozi wa Kiruri ufatwa nk’iwabo w’abasizi, ibyishimo byari byose ku bitabiriye Siga Art Fest, aho abahanzi banyuranye bahurije hamwe bagamije gusigasira no guteza imbere umuco nyarwanda

Abatuye i Karama no mu bice bihana imbibi na ho, bitabiriye ari benshi iki gitaramo cyabereye ku musozi wa Kiruri, bagaragaza ko bishimiye kongera kubona ibikorwa bibahuza n’umuco wabo

Itsinda ry’abasizi ‘Ibyanzu’ ryanyuze benshi mu bisigo byimbitse byibanze ku mateka n’indangagaciro z’u Rwanda, rishyira akadomo ku mwihariko w’uyu musozi w’abasizi

Niyitegeka Gratien uzwi nka ‘Papa Sava’ yatanze ibyishimo mu bihangano bye, ashimangira ko ubuhanzi bushobora kuba inzira nziza yo gutanga ubutumwa bwubaka sosiyete

Abanyarwenya barimo 'Umushumba' na bo basusurukije abitabiriye, berekana ko Siga Art Fest atari ubusizi gusa, ahubwo ari urubuga rwagutse rw’imyidagaduro ihuza impano zitandukanye

Imikino gakondo nka Igisoro, kunyabana no kurasa umuheto byagaragajwe nk’umutungo ukomeye w’umuco, bikurura urubyiruko rwari rukeneye kongera kuwumenya no kuwusobanukirwa

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege [Uri hagati] na Rumaga bifatanyije n’abitabiriye iri serukiramuco, agaragaza ko ubuyobozi bushyigikiye ibikorwa biteza imbere umuco n’ubuhanzi

Umusozi wa Kiruri wakiriye iri serukiramuco ufite amateka akomeye, aho wahawe abasizi ku ngoma ya Yuhi Mazimpaka nk’ingororano y’uruhare rwabo mu guteza imbere ubusizi








REBA UBURYO 'MADEDERI' YIGARAGAJE MU ITSINDA 'IBYANZU' RYASHINZWE N'UMUSIZI RUMAGA
ABAHANZI BANYURANYE BATARAMIYE KU MUSOZI WA KIRURI, UFATWA NK'URUGO RW'ABASIZI
