Muri 2021 Juno Kizigenza na Ariel Wayz bakanyujijeho mu rukundo baravugwa biratinda bitewe n’uburyo buri umwe yagaragarizaga mugenzi we amarangamutima ye. Bakomeje kwinjira mu mitwe y’abakunzi babo ahanini bitewe n’ibikorwa byabo birimo n’amashusho basomana yagiye hanze yaje no kugaragara mu mashusho y’indirimbo bakoranye "Away".
Umuntu yavuga ko batandukanye nabi kuko mu mpera z’Ukuboza 2021, ka kanwa kavagamo amagambo meza buri umwe abwira mugenzi we, katangiye kuvamo amagambo y’uburakari bwinshi cyane, atwika nk’umuriro w’itanura, imvugo zari zuzuye icyizere zahindutsemo iz’amaganya.
Ariel Ways yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye "Good Luck" cyangwa "Amahirwe Masa" igaruka ku muhungu yakunze ndetse agakora buri kimwe, gusa ibyabo ntibikunde aho yamufashe nk’umwana bituma umukobwa bamwita umwasama.
Mu kiganiro Ariel Wayz aherutse kugirana na INYARWANDA nyuma y’ibyagiye bivugwa ku mubano we na Juno Kizigenza, yirinze kugira icyo abivugaho ariko avuga ko batandukanye.
Ariel Wayz yavuze ko indirimbo Good Lucky yayihimbiye uwahoze ari umukunzi we cyane cyane ko uwamenyekanye ari Juno Kizigenza bakundanye kakahava.

Umusore Ariel Wayz yifashishije mu ndirimbo 'Good Lucky'
Yagize ati "Ni umukunzi twakundanye. Ni indirimbo naririmbye nifuriza amahirwe masa umukunzi twakundanye, mwifuriza ko yakomeza gukunda nubwo tutagikundana."
Yakomeje avuga ko uyu mukunzi we yaririmbaga ari Juno Kizigenza. Ati "Yego ni Juno Kizigenza. Impamvu namuririmbye ni uko mfite uburenganzira bwo kumuririmba, ni inkuru yanjye nta mupaka uriho."
Yakomeje kandi avuga ko nta kintu gikomeye bapfuye ahubwo ari uko bananiwe guhuza gusa. Ati "Nta gikuba cyacitse, ntabwo ari nka rwa rwango wavuga ngo umuntu yarakwiciye ukamwanga cyane, hari igihe abantu bumva ko ari ikintu gikomeye cyane. Ni ibintu bisanzwe, abantu bose barabizi, hari igihe kibaho ugakundana n’umuntu ugasanga ntimuhuza, ni ibyo twarakundanye birarangira."

Juno Kizigenza na Ariel Wayz mu bihe byabo by'urukundo byabaga ari ibyishimo
Arakomeza ati: "Icyo gihe habaho kugerageza ukamenyana n’umuntu kandi iyo ubonye bitarimo kuvamo, uramureka. Naramuretse na we arandeka kuko ntabwo yanyirutse inyuma. Ninjye wamuretse."
Ariel avuga ko yaje kumureka nyuma yo kubona ko barimo kubabazanya. Ati "Habayeho kubabazanya. Njyewe ndabyemera ntabwo ndi umwere ukuri kuba kugomba kujya ahagarargara. "
Yavuze ko kandi ikintu kimwe yavuga cyatumye amukunda ari uko bari bahuriye mu mwuga byoroshye kuvugana rero aba ari we agerageza kureba ko urukundo rwabo rwashoboka.

Mu mashusho y'indirimbo Good Lucky Ariel Wayz yagaragaye ashinze amavi ku itaka
Mu kiganiro Juno Kizigenza aherutse kugirana na INYARWANDA yahamije ko urukundo rwe na Ariel Wayz rwarangiye ari na bwo rwari rugitangira.

Abantu na n'ubu ntibarumva itandukana rya Juno na Ariel Wayz
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO GOOD LUCKY YA ARIEL WAYZ
