Ibirori
byo kwizihiza umuganura ku rwego rw’Igihugu muri uyu mwaka wa 2025 byabereye mu
Ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Musanze kuri Sitade y'Akarere yitwa Ubworoherane.
Ubwo
yatangaga ikaze ku bashyitsi, Mayor w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien
yagarutse ku ishusho rusange y’Akarere ka Musanze haba mu buryo bw’imibereho y’abaturage
ndetse n’iterambere ry’aka karere.
Yavuze
ko aka karere kabyaje umusaruro amahirwe ahaboneka nk’ubutaka bwiza bwera
ndetse n’amakoro akoreshwa mu bikorwa byinshi byinjiza amafaranga ndetse babyaza umusaruro ibikorwa
by’ubukerarugendo bukorerwa mu birunga ndetse no ku kiyaga cya Ruhondo.
Mu
mwaka ushize, umusaruro w’ubuhinzi wageze kuri toni 23 kuri hegitari imwe
aho ibigori kuri hegitari 1 hasarurwa Toni 4.3 zose. Mu bworozi, Gahunda ya
Gira Inka horojwe abaturage 374 mu gihe havukishije inyana 3,966 zavuye muri gahunda
yo gutera intanga.
Mu
mwaka wa 2024-2025 mu karere ka Musanze hahanzwe imirimo mishya 8,963 irimo
abagore n’urubyiruko ndetse bakaba baranitabiriye ibigo by’imari aho 1780
bahawe inguzanyo mu Umurenge SACCO.
Uretse
ibyo, mu mwaka wa 2024-2025 imiryango 11,286 yakuwe mu bukene ndetse muri icyo
gihe aka karere ka Musanze kungutse inganda ebyiri harimo urukora inzoga ndetse
n’urukora imyenda yo kwambara. Izi nganda zaje ziyongera ku zindi 22 zikora umunsi
ku wundi muri aka karere ka Musanze.
Umuyobozi
w’Akarere ka Musanze yavuze ko muri uyu mujyi harimo hotel 44 zikora umunsi ku wundi aho zikora zisanga indi mishanga itannga serivisi zo gucumbikira no kugaburira abantu
ingana na 119.
Yavuze
kandi ko uyu mwaka mu karere ka Musanze hubatswe inzu zigeretse 5 (Etaje) zaje
ziyongera ku zindi 20 zatashywe mu mwaka ushize n’izindi 24 ziri kubakwa
zizatahwa mbere y’uko uyu mwaka urangira.
Akarere ka Musanze ni kamwe mu Turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru kashyijweho n’Itegeko Nᵒ 29/2005 ryo kuwa 23 Ukuboza 2005 rishyiraho kandi rigenga Inzego z’Imitegekere y’Igihugu.
Akarere ka Musanze gakomoka ku cyahoze ari Umujyi wa
Ruhengeri, Akarere ka Mutobo, Akarere ka Kinigi, Imirenge 14 y’icyahoze ari
Akarere ka Bugarura n’Imirenge 3 y’icyahoze ari Akarere ka Bukamba.
Mayor w’Akarere ka Musanze yagaragaje ishusho rusange y'aka karere gaherereye mu Ntara y'Amajyaruguru