AS Kigali niyo yafunguye amazamu ku munota wa 7' w'umukino kuri coup franc ya Ally Niyonzima. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Sekamana Maxime ku munota wa 43'. Amakipe yombi ajya kuruhuka anganya igitego 1-1. APR FC yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 84' ubwo Savio Nshuti Dominique yitsindaga igitego ariko akaza kukishyura ku munota wa 90' w'umukino.
Ni mu mukino wa nyuma wa Rubavu Intsinzi Cup waberaga kuri sitade Umuganda. Mu bakinnyi 11 Eric Nshimiyimana yabanje mu kibuga yakozemo impinduka ebyiri kuko Iradukunda Eric Radou na Ntwali Evode babanje mu kibuga mu gihe Nsabimana Eric Zidane na Frank Kalanda babanje hanze.
Jimmy Mulisa yazanye abakinnyi yari yaruhukije akina na Virunga FC barimo; Imanishimwe Emmanuel, Ngabonziza Albert na Nhsuti Innocent.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
AS Kigali XI:
Bate Shamir (99, GK), Kayumba Soter (K, 15), Bishira Latif (5), Ngandu Omar (2), Ieadukunda Eric Radou (4), Niyonzima Ally (12), Ntwali Evode (13), Emmanuel Ngama (3), Savio Nshuti Dominique(11), Ndarusanze Jean Claude (18) na Ishimwe Kevin (17)
APR FC XI:
Ntaribi Steven (GK,30), Ngabonziza Albert (3-C), Imanishimwe Emmanuel 24, Rugwiro Herve 4, Songayingabo Shaffy 23, Twizerimana Martin Fabrice 29, Issa Bigirimana 26, Nshimiyimana Amran 5, Nshuti Innocent 19, Hakizimana Muhadjili 10 na Sekamana Maxime 17.

Abakinnyi basuhuzanya

Abasifuzi n'abakapiteni

Abakinnyi ba AS Kigali bishimira igitego cya Ally Niyonzima


Imanishimwe Emmanuel azamukana umupira ku ruhande rwe rw'ibumoso

Nshutinamagara Ismael atanga amabwiriza

Ishyaka ni ryose

Abafana ba APR FC

Igitego cya Ally Niyonzima

11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

11 ba APR FC babanje mu kibuga bakina na AS Kigali FC

Abasifuye umukino

Rugwiro Herve atabariza Ntaribi Steven

Imbere y'izamu rya APR FC

Ndarusanze Jean Claude agerageza ishoti rihana kwa Ntaribi Steven

Sekamana Maxime waboneye APR FC igitego cyo kwishyura

Imanishimwe Emmanuel ashaka inzira

Imanishimwe Emmanuel atonganya umusifuzi

Ngandu Omar myugariro wa AS Kigali yakuye muri APR FC

Savio Nshuti Dominique ahambirana na Imanishimwe Emmanuel
AMAFOTO: Saddam MIHIGO-INYARWANDA.COM
