Nk’uko aba baraperi babitangaza bitarenze ibyumweru bitatu ni ukuvuga hagati muri uku kwezi kwa Gicurasi album yabo ya mbere iratangira kugaragara hanze ndetse ikazatangirwa ubuntu mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha indirimbo ziyigize.
Inyarwanda.com iganira na Black-B,umwe mubagize Hood rapperz yagize ati “nyuma y’ibyumweru bitatu turashyira ahagaragara album yacu ya mbere tukaba duteganya guhamagara abanyamakuru tukayibamurikira kumugaragaro, ikindi ni uko izatangirwa ubuntu mu buryo bwo gushaka promotion kuko tuzi ko indirimbo nyinshi ziyigize zitigeze zibona amahirwe yo kumenyekana.”
N’ubwo bamaze gutandukana na mugenzi wabo batangiranye iri tsinda uzwi ku izina rya Rudahushwa, Aba basore bavuga ko kuri iyi album hazagaragaraho indirimbo bakoze mbere bakiri kumwe nawe ndetse n’igifuniko cy’album yabo(cover) kikazagaragaraho ifoto yabo bose bakiri batatu.
Hood rapperz bavuga ko muri iki gihe barimo bakora ibikorwa bya nyuma kuri iyi album aho banashyize hanze imwe mu ndirimbo za nyuma kuri iyi album,indirimbo bise Ijoro ndetse banatangiye imirimo yo gufata amashusho yayo.
Mu butumwa bwabo Hood rappes bakaba basabye itangazamakuru kugerageza kubaha ubufasha mu bikorwa byabo bya muzika ndetse banasaba abafana b’umuziki nyarwanda kubaba hafi.
Black B ati ” ubu nibwo twumva dutangiye umuziki,nyuma yo kugeza ahagaragara iyi album turateganya ibikorwa byinshi ndetse twatangiye gutekereza no kuzindi ndirimbo harimo iyo tuzakorana na Ama-G,tukaba dusaba abantu bakora muri showbiz kugerageza kuduha ubufasha mu bikorwa byacu bya muzika turimo.”
Selemani Nizeyimana