Hongeye kuba impinduka mu mikino ya shampiyona kubera ikibazo cy’amatara

Imikino - 19/02/2026 10:39 AM
Share:

Umwanditsi:

Hongeye kuba impinduka mu mikino ya shampiyona kubera ikibazo cy’amatara

Hongeye kuba impinduka mu mikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026 kubera ikibazo cy’amatara kiri muri Kigali Pele Stadium.

Guhera kuri uyu wa Gatanu ni bwo hatangira gukinwa imikino yo ku munsi wa 21 wa Shampiyona. Rwanda Premier League ibinyujije kuri X yavuze ko kubera ikibazo cy’amatara acanira Kigali Pelé Stadium habayeho impinduka ku mikino imwe n’imwe y’uyu munsi aho hari aho iminsi n’amasaha byahinduwe. 

Byari biteganyijwe ko umukino wa Gasogi United n’Amagaju FC uzakinwa ejo saa Cyenda, gusa wajyanwe ku wa Mbere w’Icyumweru gitaha naho uwa Police FC na APR FC uvanwa saa Moya ujyanwa saa Cyenda.

Uwa Rayon Sports na Mukura VS wari uteganyijwe ku wa Gatandatu saa Kumi n'ebyiri n’iminota 30 wajyanwe ku Cyumweru saa Cyenda n’iminota 30 mu gihe uwa AS Kigali na Al Merrikh wari uteganyijwe ku Cyumweru saa Mbili wo washyizwe saa Sita n’iminota 30.

Undi mukino kandi wahinduwe ni uwari kuzahuza Kiyovu Sports  na Marine FC aho wakuwe ku wa Gatandatu saa Cyenda ujyanwa ku wa Kabiri saa Cyenda.

Indi mikino y’umunsi wa 21 iteganyijwe Etincelles FC izakira Gicumbi FC ku wa Gatandatu saa Cyenda naho Al Hilal yakire Marine FC. Ku Cyumweru ho Bugesera FC izakira Musanze FC mu karere ka Bugesera saa Cyenda. 

Ntabwo ari ubwa mbere ikibazo cy'amatara yo muri Kigali Pele Stadium azima bya hato na hato gitumye imikino yimurwa dore ko kuva cyatangira kuba nta mikino igikinwa nimugoroba.

 

Habaye impinduka mu mikino ya shampiyona kubera ikibazo cy'amatara yo muri Kigali Pele Stadium



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...