Hong Kong yatangiye iperereza ku nkongi y'umuriro yishe abantu 151

Inkuru zishyushye - 02/12/2025 2:04 PM
Share:

Umwanditsi:

Hong Kong yatangiye iperereza ku nkongi y'umuriro yishe abantu 151

Umukuru w’Ubutegetsi bwa Hong Kong, John Lee, yategetse ko hashyirwaho komite yigenga igomba gukora iperereza ku mpamvu z’umuriro w’icuraburindi wahitanye abantu nibura 151.

Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, inzu zirindwi ku munani zigize umudugudu wa Wang Fuk Court—wari urimo kuvugururwa —zafashwe n’inkongi y'umuriro ikomeye. Abashinzwe iperereza nyuma baje gusanga udukoresho tw’urusenge twari dukikije inyubako tudahuye n'ibipimo byemewe byo kudafatwa n’inkongi.

Kugeza ubu, abantu 13 barimo abayobozi b’ikigo cy’ubwubatsi batawe muri yombi bakekwaho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake buke bwo kwita ku mutekano (manslaughter). Uyu muriro ni wo ukomeye kurusha indi mu myaka irenga 70, kandi umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera mu gihe hakomeje gushakishwa imibiri mu nyubako zasenyutse.

John Lee yavuze ko iyi komite izayoborwa n’umucamanza kandi ikazakorana “isesengura rirambuye” mu rwego rwo kunoza imikorere n’umutekano, anongeraho ko yifuza ko “ibindi byago nk’ibi bitazongera kuba”.

Mu kiganiro n’abanyamakuru bamubajije impamvu akwiye gukomeza akazi ke, ntiyasubiza ikibazo mu buryo butaziguye, ariko yemera ko “impinduka zikenewe” nk'uko bitangazwa na BBC.

Ati: “Ni byo, ni ibyago bikomeye kandi umuriro wari ukabije. Ni byo, dukeneye guhindura byinshi, kandi twamaze kureba aho ibintu byapfiriye. Ni yo mpamvu tugomba gufata ingamba zikomeye kugira ngo twirinde izindi nama zerekana intege nke.”

Uwo muriro wakwirakwiye mu buryo bwihuse hejuru y’inzu kandi bizamara amasaha 40 kugira ngo uzimwe burundu—ku bufatanye bw’abarenga 2,000 barimo abatangije ubutabazi n’abazimya umuriro.

Ku wa Gatanu, polisi yatangiye kwinjira mu nyubako ishakisha ibimenyetso. Bivugwa ko iperereza rizamara hagati y’icyumweru kimwe n’ukwezi kumwe. Abategetsi bavuga ko umuriro wakwirakwiye bitewe n’urusenge n’ibindi bikoresho byo hanze y’inyubako bitashoboraga kwihanganira ubushyuhe bw’inkongi.

Abaturage benshi bavuze ko batigeze bumva induru ya alarme ubwo umuriro watangiraga kwibasira inyubako zabo. Ishami rizimya umuriro rya Hong Kong ryemeje ko alarme z’inyubako zose umunani zitakoraga neza. Guverinoma yahise ihagarika imirimo yo kubaka ku mishinga 30 y’abikorera ku giti cyabo.

Hagati aho polisi yataye muri yombi umugabo w’imyaka 24 ukurikiranyweho ibikorwa byo gushishikariza abantu kwigomeka (sedition) nyuma yo gusaba iperereza ryigenga ku mpamvu z’umuriro.

Indi petition yo kuri internet yari imaze gusinywa n’abarenga 10,000 mu masaha macye, mbere y’uko isibanganywa. Abandi bantu babiri barimo n’uwahoze ari umujyanama w’akarere nabo batawe muri yombi.

Abajijwe kuri ibi, John Lee ntacyo yabivuzeho mu buryo butaziguye, ariko yavuze ko “uwakoze icyaha wese agomba gushyikirizwa ubutabera” kandi ko atazihanganira ibikorwa byose “bishaka guhungabanya uko igihugu gihanganye n’ibi byago.”

Imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu nka Amnesty International na Human Rights Watch yamaganye iri tabwa muri yombi, ivuga ko abaturage bafite uburenganzira bwo gusaba ibisobanuro no kurengera ubuzima bwabo.

Umudugudu wa Wang Fuk Court wubatswe mu 1983, ufite inzu 1,984 zatuyemo abaturage basaga 4,600, nk’uko imibare ya leta yo mu 2021 ibigaragaza. Hafi 40% by’abahatuye ni abakuze bafite nibura imyaka 65, benshi bakaba bamaze imyaka myinshi bahatuye.

Umuriro wa kabiri ukomeye muri Hong Kong wabaye mu 1948, wahitanye abantu 176, naho uwa mbere mu gukomera watse mu 1918 kuri Happy Valley Racecourse, maze hapfa abarenga 600.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...