"Umeniinuwa" bivuze "Waranzamuye", ifite iminota 13, ikaba iyoborwa n'abaririmbyi Tecquiero, Mubogora na Tresor. Uko ari batatu bafatanyije na Holy Nation, baterura bagira bati: "Mwami, Mana yanjye uhimbazwe, iteka ryose ntuhinduka, nzahora ndirimbo ishimwe ryawe iminsi yose kuko uri Imana idahemuka. "
Perezida wa Holy Nation Choir, Komezusenge Jeremih, aherutse kubwira inyaRwanda ko bafite imishinga yagutse biteguye kugeza ku bakunzi babo. Yashishikarije abakunzi b'indirimbo zo guhimbaza Imana kubakurikira umunsi ku munsi kuko babateguriye indirimbo nziza zizafasha ubugingo bwabo.
Holy Nation choir yamamaye mu ndirimbo "Namenye Neza", "Dusubije amaso inyuma", "Tuje kugushima" n'izindi. Ni korali ikunzwe cyane i Kigali no mu gihugu hose. Yatangiye ivugabutumwa mu ndirimbo mu 2007, itangira ari korali ya Ecole de Dimanche, nyuma yitwa korali n’Urubyiruko gusa.
Mu mwaka wa 2013 ni bwo yahinduye izina yitwa Holy Nation. Kugeza ubu iyi Korali yaragutse cyane ikaba ifite abaririmbyi hafi 100. Holy Nation choir ni n'umuryango dore ko ubu harimo 'ama couples' agera ku 10 ni ukuvuga abashakanye ari abaririmbyi bayo.
Mu mishinga ifite mu gihe kiri imbere harimo kugura ibyuma bigezweho bizayifasha mu ivugabutumwa ryagutse, gukora ivugabutumwa mu nkambi z'impunzi no kugura kwasiteri ebyiri bazifashisha mu ivugabutumwa.



REBA INDIRIMBO NSHYA YA HOLY NATION CHOIR
