Holy Music Ministry y'abaririmbyi 7 b'Abadive yashinzwe na Producer Eliel yashyize hanze indirimbo 'Rabagirana' nyuma ya 'Isabato Nziza'-VIDEO

Iyobokamana - 26/02/2022 4:19 PM
Share:
Holy Music Ministry y'abaririmbyi 7 b'Abadive yashinzwe na Producer Eliel yashyize hanze indirimbo 'Rabagirana' nyuma ya 'Isabato Nziza'-VIDEO

Nyuma yo gukora indirimbo bise "Isabato Nziza" ikakirwa neza cyane, kuri ubu abaririmbyi bagize Holy Music Ministry bashyize hanze indirimbo nshya bise "Rabagirana" yakozwe na Pelerin Ishimwe na Mishou Pro mu buryo bw'amajwi, naho amashusho yayo atunganywa na Eliel Sando ari nawe watangije iri tsinda.

Itsinda rya Holy Music Ministry rigizwe n'abantu 8 barimo abaririmbyi 7 (abasore 3 n'abakobwa 4) na Producer Eliel Sando ubahagarariye ari nawe washinze iri tsinda ariko we ntabwo aririmba ahubwo abafasha mu gutunganya indirimbo zabo. Bose ni abakristo mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi. Ryatangijwe mu 2021 na Eliel Sando nyiri Eliel Filmz umusore ufite izina rikomeye mu muziki nyarwanda aho yazamuye akanashyigikira impano z'abahanzi batari bacye ndetse akaba yaranashyize ibiganza ku ndirimbo zitandukanye zikunzwe cyane zirimo iza Korali Ambassadors of Christ, Tonzi, Sarah Sanyu Uwera, n'abandi.


Abaririmbyi 7 b'amajwi yihariye ni bo bagize Holy Music Ministry

Mbanzabigwi Racheal umwe mu bagize Holy Music Ministry akaba n'ishyiga ry'inyuma muri iri tsinda, yabwiye InyaRwanda.com ko intego yabo ari ugutanga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo zisingiza Imana. Ati "Intego nyamukuru ni ugutanga ubutumwa bwiza, binyuze mu ndirimbo". Yavuze ko bamaze gukora indirimbo ebyiri, ati "Dufite indirimbo zitandukanye twamaze guhimba, ariko izimaze kujya hanze ni 2 ari zo "Isabato nziza" na "Rabagirana".

Yavuze ko abagize iri tsinda bose basengera mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi. Ati "Twese turi Abadive. Njye nsengera Kigali English church, ndirimba ijwi rya soprano na Alto y'abakobwa muri Holy Music Ministry". Abajijwe ibanga akoresha mu miririmbire ye dore ko wumvise ijwi rye uhita umushyira mu baririmbyi b'abahanga, yagize ati "Nta yindi koralim mbarizwamo uretse ko nkora Solo muri church, nta rindi banga uretse ko nakuze mbikunda".

Racheal yakomeje adutangariza abagize Holy Music Ministry, ati "Itsinda ryacu ryashizwe mu mpera z'umwaka ushize 2021, rigizwe n'abantu 8: Natasha Uwase, Beni Mugisha, Uwibambe Alliance, Eliezel Nisunzimana, Racheal Mbanzabigwi, Hastu Ntwari, Denise Karuranga na Eliel Niyonzima uduhagarariye". Yakomoje ku bikorwa bateganya gukora muri uyu mwaka, ati "Muri uyu mwaka dufite gahunda yo gukomeza gukora ku ndirimbo zitandukanye twifuza gusangiza abantu".

Ku bijyanye n'indirimbo nshya bashyize hanze ariyo "Rabagirana", yavuze ko bayinyujijemo ubutumwa bwigisha abantu kwigirira icyizere cy'uko badasanzwe. Ati "Indirimbo nshya twasohoye yitwa "Rabagirana", ni indirimbo yigisha kugumana icyizere cy'uko turi abadasazwe, ndetse dufite umucyo twahawe dukwiye guhora tumurukisha mu mibereho yacu n'iy'abatuzengurutse".


Holy Music Ministry ibarizwamo abakobwa bane b'amajwi azira amakaraza

Holy Music Ministry bafite indirimbo nyinshi biteguye gushyira hanze


Eliel Filmz (ufite camera) ni we washinze Holy Music Ministry

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "RABAGIRANA" YA HOLY MUSIC MINISTRY


REBA HANO "ISABATO NZIZA" YA HOLY MUSIC MINISTRY



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...