Umukinnyi wa filime John Bailey witabye Imana yagize uruhare muri filime zirimo “As Good as It Gets ", “Ordinary People ", “The
Big Chill ", “The Accidental Tourist ", “Groundhog Day ", n’izindi.
Urupfu rwa Bailey rwatangajwe n'umugore we Carol Littleton, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara binyuze kuri Academy ku wa gatanu.
Ati " Mu mubabaro mwinshi
ndabamenyesha ko inshuti yanjye magara akaba n'umugabo wanjye John Bailey yasinziye mu
mahoro agasiga agahinda mu mitima yacu".
Umugore we yatangaje ko guhura na nyakwigendera byamubereye umugisha, bikaba akarusho ubwo bari bamaze gushyingiranwa, kuko yamubereye umugabo mwiza atazibagirwa.
Uyu mugore wa John wababjwe no kubura umugabo we yatangaje ko icyateye urupfu umugabo we kitaramenyekana. Abarimo Umuyobozi mukuru wa Academy, Bill Kramer na Perezida wa Academy, Janet Yang, bavuze ko bababajwe cyane n’amakuru y’urupfu rwe.
“John yari umunyamuryango ukomeye muri Academy ndetse na sinema.
Bagize bati ". Yabaye umuyobozi wacu ndetse na guverineri wa Academy imyaka myinshi
kandi yagize uruhare runini muri sinema, ndetse umusanzu yagize mu muryango wa filime bizahora byibukwa.
Abakoranye na nyakwigendera John batangaje ko bazakomeza kwita ku mugore we yasize.
John Bailey yagaragaje ubuhanga mu kwandika ibitabo. Yanditse ibitabo byinshi birimo San Fransisco Inside's Guide, Sex and Sensuality, The Outdoors, Bargains n'ibindi byinshi.
John Ira Bailey witabye Imana yari umunyamerika wagize uruhare mu kuyobora filime nyinshi no gutunganya amashusho ya zimwe muri filime zakunzwe akaba n'umwanditsi w'ibitabo.
Ubwo yitabaga Imana kuya 10 Uguhsyingo 2023, abagize umuryango we barimo umugore we, batangaje ko babajwe no kubura John Bailey.
John Bailey watunganjiye filime zikomeye Hollywood yiyabye Imana ku myaka 81