Himitswe iraha no gutsikamira abandi- Nessa na Beat Killer kuri Album nshya basohoye

Imyidagaduro - 18/02/2026 8:20 AM
Share:

Umwanditsi:

Himitswe iraha no gutsikamira abandi- Nessa na Beat Killer kuri Album nshya basohoye

Itsinda rya Nessa na Beat Killer ryashyize ku isoko Album nshya bise ‘Ikibaba’, igizwe n’indirimbo zirindwi (7) zibanda ku butumwa bwo kwigisha no gukangurira urubyiruko n’abandi kwirinda ubuzima bwo kwirarira no kwishora mu ngeso mbi.

Iyi Album ije ikurikira urugendo rurerure iri tsinda rimaze kugenderamo rw’imyaka 10, aho rikomeje kwifashisha umuziki nk’urubuga rwo gutanga impanuro ku bibazo bibangamiye sosiyete, birimo ibiyobyabwenge, ubusinzi, ubwirasi n’imyitwarire iganisha ku gutsikamira abandi.

Album ‘Ikibaba’ igizwe n’indirimbo zirindwi ari zo: ‘Ikibaba’ (bayitiriye Album), ‘Isi’, ‘Ubukungu’, ‘Zambeba’, ‘Umwijima’ na ‘Irari’.

Izi ndirimbo zose zakorewe muri studio ya B.N Vibes, aho bakoranye n’abatunganya umuziki basanzwe bafatanya.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Nessa yavuze ko iyi Album igaragaza ishusho y’isi ya none, aho bamwe mu rubyiruko n’abandi bantu bakunze kumva ko kwishimisha no kwirarira ari byo by’ingenzi kurusha kubaka ubuzima bufite intego.

Yagize ati “ ‘Ikibaba’ ni Album igaragaza isi turimo, aho usanga urubyiruko n’abandi bantu muri rusange iyo banyweye basinze batangira kumva ari bo barenze abandi, cyangwa umuntu yaba afite ibyo arusha abandi akumva ari we wihariye isi.”

Yakomeje asobanura ko Album igamije kwibutsa abantu ko kwishimisha birenze urugero no kwirarira bidafite igaruriro bishobora kubaganisha ku gusenyuka ku buzima bwabo, mu gihe hari abandi babayeho mu mibabaro batabona n’umwanya wo kwishima.

Ati “Ni Album igamije kwigisha ko tudakwiye guhugira mu bintu byo kwishimisha cyane kurusha kwita ku buzima bwacu bwite. Hari abantu benshi bababaye batabona n’umwanya wo kwishimisha.”

Nessa kandi yagarutse ku butumwa bwo kwirinda gutsikamira abandi, agaragaza ko ibyo umuntu agezeho bidakwiye kumutera kwishyira hejuru cyangwa gutesha agaciro abandi.

Yagize ati “Dukwiye kugabanya ubwirasi no kwishimisha bidafite igaruriro, tukirinda gutsikamira bagenzi bacu. Icyo ugezeho si impamvu yo kwirata, ahubwo cyakabaye urumuri rwagirira abandi akamaro.”

‘Ikibaba’ ije ikurikira indi Album iri tsinda ryasohoye yise ‘Karma’, yari igizwe n’indirimbo zirimo ‘Icyegeranyo’ bakoranye na G-Bruce, ‘Ni Razima’, ‘Ambulance’, ‘Kugakanu’ bahuriyemo na Bushali, ‘Igisoro’, ‘Byanyabyo’ bakoranye na B-Threy, ‘System’, ‘Tuhaporomore’ bakoranye na Zeo Trap ndetse na ‘Hit Irarangira’.

Mu buryo rusange, Nessa na Beat Killer bavuga ko ‘Ikibaba’ ari indi ntambwe mu muziki wabo, aho bahisemo gushyira imbere ubutumwa bufite icyo buhindura mu mitekerereze y’abakunzi babo, aho kuririmba gusa indirimbo zo gususurutsa.

Album ‘Ikibaba’ yamaze gushyirwa ku mbuga zicuruza umuziki zitandukanye, ikaba iri kugenda yakirwa n’abakunzi babo nk’umushinga uje wuzuzanya n’ibyo basanzwe bazwiho byo kuvuga ku buzima busanzwe bwa buri munsi.


Itsinda rya Nessa na Beat Killer ryashyize hanze Album nshya yise ‘Ikibaba’, igizwe n’indirimbo zirindwi zigamije gutanga ubutumwa bwo kwigisha urubyiruko kwirinda ingeso mbi no kwita ku buzima bwabo


Nessa yavuze ko ‘Ikibaba’ igaragaza 'isi turimo', aho benshi bakunze kwirara no kwishimisha birenze urugero


Nessa yongeraho ko ubutumwa bw’iyi Album ari uko umuntu adakwiye kwishyira hejuru cyangwa gutsikamira abandi, ahubwo akagirira abandi akamaro


Album nshya ‘Ikibaba’ yakorewe muri studio ya B.N Vibes ikurikira urugendo rwa mbere rw’itsinda rwa Nessa na Beat Killer rwa Album ‘Karma’

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'IKIBABA'

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'IKARME'

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'UBUKUNGU'

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'ISI'

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'IRARI'

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'UMWIJIMA'

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'ZAMBEBA'


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...