Iki gitaramo cyatangiye ku manywa nkuko byari byatangajwe kitabiriwe cyane n’urubyiruko rwari rugiye koga ari nako bacurangirwa umuziki kugeza ijoro riguye dore ko Danny Nanone yatangiye kuririmba ahagana mu ma saa mbili z’ijoro (20:00) abari mu mazi bo bari bagishishikaye biyogera.
REBA AMAFOTO:
Igitaramo cyatangiye izuba riva umuganda ukirangira
Ahagombaga kubera igitaramo hari hateguye
Kwinjira byari ukugura icyo kunywa
Nyuma y'umuganda byari ukwidagadura
Iyi nkumi yarabiciye biracika mu mashusho y'indirimbo 'Too Much' abyinisha Uncle Austin
Uko umunsi wakuraga ni ko abantu biyongeraga
Bari baje kwihera ijisho
Nshuti Innocent rutahizamu wa APR Fc ndetse n'ikipe y'igihugu Amavubi nawe ntiyatanzwe nyuma y'umuganda
Aha niho bacurangiraga
Mu kabwibwi Mc Phil Peter ashyushya abari bitabiriye iki gitaramo
Nubwo bwari butangiye kwira abantu bari bakiri koga ntacyo bibabwiye
Mc/Dj Phil Peter avangira abari aho imiziki
Lil Pac na Jay C (uhereye iburyo) bari mu bitabiriye iki gitaramo
Khalifan yashyuhije abantu mu ndirimbo ze zinyuranye ageze kuri Too Much yaririmbyemo iyi nkumi iza kumufasha kuyibyina
Danny Nanone yashimishije abari aho nk'umuhanzi w'umunsi wari witezwe
AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo-Inyarwanda.com