Umutetsi
rurangiranwa wo muri Nigeria Hilda Effiong Bassey wamamaye ku izina rya Hilda
Baci, kuri ubu ni bwo hemejwe ko ariwe muntu wa mbere ku Isi watetse ibiryo
byinshi mu isafuriya nini y’ibiro 8,780 by’umuceri.
Iki
gikorwa cyo guteka cyabaye ku wa 12 Nzeri 2025, kibera muri Eko Hotels and
Suites, Victoria Island i Lagos.
Iki
gikorwa cyo guteka cyiswe ‘Gino World Jollof Festival’ cyarimo Hilda Baci
ndetse kinitabirwa n’ibihumbi by’abantu, kinavugwa cyane ku mbuga
nkoranyambaga.
Hilda
Baci, wamenyekanye ku rwego mpuzamahanga mu 2023 ubwo yandikaga agahigo ka
Guinness World Record ko guteka igihe kirekire kurusha abandi, yongeye
gushimangira izina rye nk’umwe mu batetsi bakomeye muri Nigeria.
Ibyo
birori byo guteka byabereye i Lagos byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye
barimo Funke Akindele, Enioluwa Adeoluwa, Tomike Adeoye na Pasiteri Idowu,
kimwe na Bamidele Abiodun, umugore w’Umuyobozi w’Intara ya Ogun, bose baje
gushyigikira umuhanga mu guteka mu rugendo rwe rwo kongera kwandika agahigo.
Mu mwaka wa 2023 Hilda Haci yashyizeho agahigo ko guteka igihe kirekire kingana n’amasaha 93 (iminsi ine) gusa nyuma ako gahigo kaza gukurwaho n'umugabo ukomoka mu gihugu cya Ireland uteka muri resitora yo mu Buyapani witwa Alan Fisher wamaze amasaha 119 n'iminota 57 atetse ubutaruhuka.
Hilda Baci yaciye agahigo ko kuba umuntu wa mbere ku Isi utetse ibiryo byinshi
Mu mwaka wa 2023, Hilda Baci yari yaciye agahigo ko kuba umuntu wa mbere ku Isi utetse igihe kirekire aza kwamburwa ako gahigo nyuma y'amezi ane
Icyo gihe, Umugabo wo muri Ireland uteka mu gihugu cya Japan niwe wakuyeho agahigo ka Hilda Baci