Ku wa Mbere nimugoroba ni bwo Georgina Rodríguez abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto itagaragaza amasura ya bombi ariko amaboko agararaga, ndetse urutoki rwe rwambaye impeta. Amagambo yaherekeresheje iyo foto agira ati: ”Navuze yego bya none ndetse n’ibihe bidashira.”
Iyi mpeta iri muri iyi foto igizwe na zahabu ku kigero cya 83.6 ku ijana, ikaba ibarirwa agaciro k’arenga Miliyari 7 na Miliyoni 250 z’Amanyarwanda.
Iyi mpeta imeze nk'iyo Jeff Bezos uri mu baherwe 5 ba mbere ku Isi yambitse Lauren Sanchez baheruka kurushinga dore ko ari no mu bishimiye ko Cristiano Ronaldo yambitse impeta Georgina Rodriguez.
Cristiano na Georgina bari bamaze imyaka 9 babana nk’abakunzi ariko batabana nk’umugabo n’umugore mu buryo bwubahirije amategeko.
Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez bahuye muri 2016 bahuriye mu iduka rya Gucci rihereye i Madrid ubwo uyu mukinnyi yari akiri muri Real Madrid. Kuva icyo gihe barakundanye, maze muri 2017 baza kubana none kugeza ubu bamaze kubyarana abana babiri.
Cristiano Ronaldo yasabye Georgina Rodriguez kumubera umugore hifashishijwe impeta y'arenga Miliyari 7 Frw
Aba bombi bari basanzwe babana nk'abakunzi