Uyu mukinnyi yerekeje muri iyi kipe ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Tunisia ku masezerano azamugeza muri 2027 atanzweho ibihumbi 50 by’Amadaroali, ni ukuvuga ngo angana na 71,793,000 Frw.
Henry Musanga yari yarageze mu ikipe ya Police FC mu mpeshyi y’umwaka ushize avuye mu ikipe ya Flambeau du Centre y’iwabo mu Burundi. Yari yasinye imyaka ibiri.
Uyu mukinnyi usanzwe unahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Burundi ni umwe mu bitwaye neza mu ikipe ya Police FC mu mwaka ushize w’imikino, ayifasha gusoreza ku mwanya wa 4 muri shampiyona anayifasha gutwara igikombe cya Super Cup.
Yerekeje muri Club Africain yasoreje ku mwanya wa 4 muri shampiyona mu mwaka ushize w’imikino. Henry Musanga avuye muri Police FC ifite umutoza Ben Moussa n’abakinnyi bashya yasinyishije muri iyi mpeshyi barimo Ndayishimiye Dieudonne ‘Nzotanga’ na Kwitonda Alain ‘Bacca’ bavuye muri APR FC, Nsengiyumva Samuel wavuye muri Gorilla FC na Gakwaya Leonard wavuye muri Bugesera FC.
Iyi kipe kandi yagaruye Iradukunda Moria yari yaratije muri Mukura VS, izamura Niyigena Abdoul wakinaga muri Interforce ndetse inongerera amasezerano Nsabimana Eric, Mugisha Didier, Ndizeye Samuel na Rukundo Onesime.
Henry Musanga wakiniraga Police FC yerekeje muri Club Africain