Henri Jado agiye kurushingana na Yvonne wo mu ikinamico Urunana

- 12/02/2014 10:25 AM
Share:

Umwanditsi:

Henri Jado agiye kurushingana na Yvonne wo mu ikinamico Urunana

Uwihanganye Jean de Dieu benshi bazi ku izina rya Henri Jado Uwihanganye nk'umushyushyarugamba mu birori bitandukanye igihe yabaga mu Rwanda na nyuma yo kwerekeza mu Bwongereza, kuri ubu agiye kurushingana n'umukunzi we bamaranye igihe, Mukasekuru Pacifique uzwi nka Yvonne wo mu ikinamico Urunana.

Nk’uko yabimenyesheje bagenzi be yiganye nabo mu ishuri rimwe mu cyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda i Huye kuva mu mwaka wa 2007 na 2008, uyu musore wabaye umunyamakuru kuri Radio Salus igihe kirekire nyuma akerekeza kuri Radio 10 ari naho yavuye ajya kwiga mu Bwongereza, yababwiye ko afite ubukwe ku itariki ya 9 Kanama 2014 akaba atumiye inshuti ze zose by’umwihariko asaba abo yiganye nabo 89 kuva mu mwaka wa mbere kugeza barangije.

Henri Jado

Henri Jado na Yvonne ukina mu Runana bagiye kurushinga

MC Henri Jado yagize ati, Murahooooo banyeshuri twiganye, ndashaka kubamenyesha ko nzarushinga ku itariki ya 9 Kanama 2014. Mbibabwiye kare ni ukuri kuko nifuza ko buri wese azaza muri marriage yanjye, mumbabarire! mumbabarire!  mumbabarire! Ndifuza ko twese 89 tuzaba duhari, nzakomeza mbibutse.”

MC Henri Jado

Uwihanganye Henri Jado uherutse kurangiza amasomo ye y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Kaminuza ya Manchester akarangiza ari we munyafurika wenyine muri 15 bahembwe kubera amanota meza bagize, yakomeje avuga ko ari mu Rwanda ndetse akaba asigaye akora mu ikompanyi ya NPD COTRACO.

Henri Jado na Yvonne

Henri Jado na Mukasekuru Pacifique (Yvonne mu Runana)

Ati, “ Hama kandi ubu ndi mu Rwanda natangiye akazi muri NPD COTRACO as "Technical Assistant to the General Manager"

Henri Jado no mu Runana

Twabibutsa ko mu Kwakira umwaka wa 2012 aribwo aba bombi, Mukasekuru Pacifique usanzwe ari umukinnyi w’ikinamico Urunana aho akoresha izina rya Yvonne, batangaje iby’urukundo rwabo ku mugaragaro mu kiganiro bagiranye n’Inyarwanda.com.

Icyo gihe Henri Jado yagize ati, “Bebe (Pacifique) buriya ni umukobwa udasanzwe kabisa, ni wa mukobwa umwe muri bake muganira ugasanga ashishikajwe n'imbere he hazaza, ugasanga mu mitekerereze ye ashishikajwe no gutera imbere, tuganira bwa mbere nicyo cyantangaje, ubundi rero naje gusanga akunda IMANA kandi akaniyubaha cyane ni wa mukobwa udasanzwe mbese, uretse ko wenda naho ubundi ibyo wakundiye umuntu ntujya ukimenya neza usanga mwuzuzanya, icyo nzi cyo turuzuzanya kabisa”.

Umukobwa na we ati,Twari inshuti zisanzwe tuziranye, ariko umwaka ushize(2011) nibwo twinjiye mu rukondo, nari nzi imitekerereze ye n’imyitwarire ye namwumvaga, namubona nkumva ni umuhungu uzi ubwenge, gutekereza,  ureba imbere cyane hari ukuntu abandi bareba hafi we areba kure ni byinshi mbese namukundiye, ni umuhungu ugira urukundo nta buryarya.”

MC Henri Jado

MC Henri Jado, hano hari mu mwaka wa 2011 ubwo yashyushyaga abari bitabiriye ibirori byo kwakira abanyeshuri ba Kaminuza bari baje gutangira umwaka wa mbere

jado

Henri Jado Uwihanganye, yamenyekanye cyane kuri Radio Salus, mu biganiro Tukabyine, Salus Relax n’ibindi, uyu musore kandi yakundwaga nk’ umushyushyabirori (MC) ukomeye. Nyuma yo kuva kuri salus, Henri Jado yerekeje kuri Radio 10 mu kiganiro Ten Superstar ari naho yavuye yerekeza mu Bwongereza kwiga . Pacifique  we, azwi cyane nk’umukinnyi mu ikinamico Urunana aho yitwa Yvonne, uretse ibyo kandi akina mu itorero Mashirika, akaba kandi azwi mu mushinga wa Girls Hub na NI NYAMPINGA.

Uwihanganye arangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ishami ryo gucunga imishinga minini y’ubwubatsi, aho yari yaratangiye amasomo ye muri Nzeri 2012 nyuma yo gusoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Rwanda.

Kaminuza ya Manchester Henri Jado yigagamo, iri ku mwanya wa 4 mu Bwongereza, uwa 6 mu Burayi, ku rwego rw’Isi ikaba ku mwanya wa 20, yigwamo n’abanyeshuri baturuka mu bihugu birenga 80, kuri ubu basaga ibihumbi 39.

Munyengabe Murungi Sabin


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...