Hemejwe iteka rya Minisitiri rirengera ibihangano by’abahanzi

Imyidagaduro - 04/03/2026 10:34 PM
Share:

Umwanditsi:

Hemejwe iteka rya Minisitiri rirengera ibihangano by’abahanzi

Mu gihe umuziki, sinema, ubuvanganzo n’ibindi bihangano bikomeje kwaguka mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga, Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bw’ikusanya n’isaranganya ry’ibihembo n’ibindi byavuye mu gukoresha ibikomoka ku bihangano, uburenganzira bw’abahanzi n’uburenganzira bushamikiyeho.

Ni icyemezo gifatwa nk’intambwe ikomeye mu kurinda no guteza imbere umuhanzi nyarwanda, aho ibihangano bye bitazongera kuba iby’imitako y’isoko gusa, ahubwo bikamubera isoko y’iterambere rirambye.

Kuva kera, abahanzi benshi bakundaga kugaragaza impungenge z’uko ibihangano byabo bikoreshwa ahantu hatandukanye, kuri radiyo, televiziyo, mu tubari, mu bitaramo, ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi, ariko inyungu zibivamo ntizibagerereho uko bikwiye.

Iteka rishya rije gusubiza iki kibazo, rigena neza uburyo amafaranga ava mu ikoreshwa ry’ibihangano azajya akusanywa, agasaranganywa mu mucyo, kandi akagera kuri ba nyirabyo.

Mu yandi magambo, indirimbo icurangwa kenshi, filime ireba benshi, cyangwa igitabo gikoreshwa mu buryo bw’ubucuruzi, bizajya bigira agaciro gafatika ku wabiremye.

Iri teka ntirireba gusa umuhanzi ubwe, ahubwo rinavuga ku burenganzira bushamikiyeho. Aha harimo nk’abatunganya umuziki (producers), abatunganya amajwi, abakinnyi ba filime, n’abandi bagira uruhare mu kurema igihangano.

Bivuze ko buri wese wagize uruhare mu guhanga azajya arindwa n’amategeko, kandi inyungu zivuye mu gihangano zigahabwa buri wese mu buryo butomoye.

Ibi bishimangira ko urwego rw’imyidagaduro n’ubuhanzi rutakiri urw’impano gusa, ahubwo ruri kugana mu rwego rw’ubucuruzi bw’umwuga bufite amategeko arurengera.

Iki cyemezo cyatangajwe nyuma y’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Werurwe, iyobowe na Perezida Paul Kagame, aho hanasuzumwe aho ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba na politiki by’ingenzi rigeze mu kubaka iterambere rirambye.

Mu ishusho yagutse, iri teka riri mu murongo w’ingamba zo kubaka ubukungu bushingiye ku guhanga udushya, aho impano z’urubyiruko zifashwa guhinduka imishinga ibyara inyungu.

Ku bahanzi, ni inkuru y’ihumure. Ku bashoramari, ni isoko rifite icyizere. Ku gihugu, ni indi ntambwe iganisha ku kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi n’impano.

Iyo urebye uko uru rwego rwagiye rukura mu myaka yashize, biragaragara ko rukeneye amategeko arushimangira. Iteka rya Minisitiri rishya risobanura ko ibihangano bitazongera gufatwa nk’ibintu by’ubuntu byifashishwa nta nyungu bigenera ababiremye.

Ni icyemezo gishobora guhindura imitekerereze, aho ababyeyi bazarushaho guha agaciro impano z’abana babo, n’urubyiruko rukabona ko ubuhanzi atari inzira y’igerageza, ahubwo ari umwuga ushobora gutunga no guteza imbere igihugu.

Mu gihe ishyirwa mu bikorwa rizaba ari ryo rizagena umusaruro waryo, abasesenguzi bavuga ko iri teka rishobora kuba imwe mu nkingi zizubaka ejo hazaza h’uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Ku bahanzi, ni igihe cyo kongera guhanga. Ku gihugu, ni igihe cyo kubasigasira.

Ibihugu byinshi ku Isi bigendera ku masezerano akomeye arengera uburenganzira ku bihangano, arimo:

World Intellectual Property Organization (WIPO) – Umuryango w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe umutungo bwite mu by’ubwenge (Intellectual Property).

Berne Convention – Amasezerano arengera ibihangano by’ubuvanganzo n’ubuhanzi.

Rome Convention – Arengera uburenganzira bushamikiyeho (abahanzi baririmba, abakina, abatunganya amajwi n’abandi).

TRIPS Agreement – Amasezerano ya WTO ategeka ibihugu gushyiraho amategeko arengera umutungo bwite mu by’ubwenge.

Ibi bivuze ko igihugu kiba cyasinye ayo masezerano gitegetswe kuyashyira mu mategeko yacyo, kikagira itegeko ryo kurengera abahanzi.

Hemejwe Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo gukusanya no gusaranganya amafaranga ava mu ikoreshwa ry’ibihangano; intambwe iteze gutuma umutungo w’umuhanzi nyarwanda umutungira kurushaho no kurushaho kurengerwa n’amategeko


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...