Iki giceri cya zahabu ya karat 24 kigamije kwizihiza
imyaka 250 Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze zibayeho, imyaka izuzura neza ku
wa 4 Nyakanga(7) uyu mwaka.
Icyo giceri cyakozwe hagendewe ku ifoto igaragaza
Trump asa n'uwunamye ariko afungiye ibipfunsi ku meza.
Nyuma y'ibyerekanwe n'urwego rushinzwe gukora
amafaranga muri Amerika, akanama ka Amerika gashinzwe ubuhanzi (US Commission
of Fine Arts) katoye ku bwiganze busesuye kwemeza igishushanyo cy'iki giceri,
nubwo hari ibibazo byagaragajwe ku bijyanye n'icyo itegeko ribivugaho.
Amategeko ya leta ya Amerika ntiyemerera perezida
cyangwa uwabaye perezida ukiri muzima gushyirwa ku mafaranga y'igihugu.
Ariko iki giceri kirimo gutangwa hashingiwe ku
bubasha n'uburenganzira bwa minisitiri w'imari Scott Bessent bwo gucura no
gushyira ahagaragara ibiceri bya zahabu byihariye.
Biteganyijwe ko minisitiri Bessent ategeka ko iki
giceri gicurwa igihe US Mint (ishami ricura amafarana rya minisiteri y'imari)
izaba yemejwe ingano yacyo ya nyuma.
Umukuru wungirije wa US Mint, James McCrery, yagize
ati: "Ndasaba ko iki giceri cyemezwa uko cyatanzwe, kandi tugashishikariza
ko cyacurwa ari kinini bishoboka, kikagera no kuri santimetero eshatu
z'umuzenguruko."
Ugereranyije, igiceri cya kimwe cya kane cy'idolari
rya Amerika (quarter dollar) kiri munsi ya santimetero imwe mu bugari.
Umwaka ushize, Trump yirukanye abagize akanama
gashinzwe ubuhanzi, ashyiramo abo bafitanye imikoranire ya hafi.
Umudepite w'umudemokarate wo muri New York, Ritchie
Torres, umwaka ushize yatanze umushinga w'itegeko witwa Trump (The Restrict
Ugly Money Portraits) Act, ugamije kubuza abaperezida gushyira amashusho yabo
ku mafaranga y'igihugu.
Kugeza ubu, Calvin Coolidge wabaye perezida wa 30
(1923 - 1929) ni we wenyine wigeze kuba Perezida wa Amerika wagaragaye ku
giceri mu gihe yari akiri mu buzima.
