Mu kiganiro na INYARWANDA, Hemant yagize ati: "Nyuma yo gukundwa cyane kw'indirimbo nari mperutse gukora mu gihugu mfitemo inkomoko cy’u Buhinde, numvise bitari ngombwa gutinda kongera gushyira indi hanze." Akomeza agira ati: "Ndifuza gukomeza guha abantu indirimbo kandi ndifuza gukorana n’abahanzi nyarwanda mu bihe bitari ibya kure kuko hari bamwe maze kumenya kandi numva bakora umuziki mwiza."
Indirimbo ‘Mon BB’ y’umuhanzi ‘Hemant Punjabi’ wavukiye mu gihugu cya
Nigeria ariko ufite inkomoko mu Buhinde yashyize hanze kuwa 14 Gashyantare 2022
mbere y'iyitwa ‘Wa dü wé’ yaraye ashyize
hanze, yanditswe na Hemant Punjabi ariko afashwa n’umuraperi Vano
Baby kuva yajya hanze ikaba yarakomeje kugenda ikundwa.
Indirimo ‘Mon BB’ iri mu ndimi ebyiri zirimo urwa Hindu na Fon, igaruka ku
nkuru y’abahungu babiri bakunda umukobwa umwe. Yagiye ikinwa ku ma radiyo na mateleviziyo yo
mu bihugu bitandukanye ariko cyane muri India na Benin.
Kuwa 03 Mata 2022 indirimbo yarazamutse igera muri 20 zikunzwe muri India, ibintu
bidasanzwe ugereranije n’abahinde batandukanye bakora umuziki ariko na none
bikaba bigaragaza ko injyana ikozemo yari ikenewe injyana ya Afro-India.
Amashusho ya ‘Mon BB’ yatunganijwe na Barakell Beni ukomoka muri Benin
Hemant Punjabi akaba kandi ari we Brand Ambassador wa Zikomo Africa Awards
ibihembo nyafurika bizatangirwa muri Zambia mu buhanzi, ishoramari, ubugeni
n’ibindi bitandukanye.

Hemant yashyize hanze indirimbo yitwa 'Wa Du We'

"Mon BB" yaherukaga kujya hanze yarakunzwe cyane mu Buhinde

Ari gutegura gutangira gukorana n'abahanzi nyarwanda
Ni umwe muri ba Brand Ambassador b'ibihembo bya Zikomo Africa Awards (www.zikomoawards.com)
REBA 'MON BB' YA HEMANT PUNJABI ft VANO BABY
