Heidi Klum na Kim Kardashian mu byamamare byatunguye benshi muri Halloween 2026

Imyidagaduro - 04/11/2026 3:24 PM
Share:

Umwanditsi:

Heidi Klum na Kim Kardashian mu byamamare byatunguye benshi muri Halloween 2026

Igihe cy’ibirori bya Halloween cyo muri 2026 cyarangiye, ariko imyambaro idasanzwe ibyamamare byaserukanye muri ibi birori yakomeje kuvugisha benshi.

Mu kiganiro “Currently Trending”, Umuyobozi ushinzwe imideri no guhaha muri Page Six, Elana Fishman, yagarutse ku myambaro yihariye, iteye ubwoba kandi igaragaza ubuhanga ibyamamare bitandukanye byaserukanye muri uyu mwaka.

Umunyamideli Heidi Klum, umaze kumenyekana nk’umwamikazi wa Halloween, yongeye gutungura benshi ubwo yaserukaga yambaye imyambaro imeze nk’ishusho nini y’ukuboko kwe bwite.

Ni imyambaro yakozwe mu buryo budasanzwe, igaragaza ubuhanga bwe, ariko inagira isura iteye ubwoba nk'uko bisanzwe bimuranga muri ibi birori.

Kim Kardashian na we yahisemo kwambara imyambaro imugaragaza nk’umukobwa we w’imfura, North West, mu gihe Lisa Rinna we yiganye umunyamideli Kylie Jenner, amugaragaza mu isura yagaragayemo mu birori byo kumurika filime “Marty Supreme”.

Ibi ni bimwe mu byaranze Halloween ya 2026, aho ibyamamare byongeye kugaragaza ko iki gihe ari umwanya wo guhanga udushya, kwidagadura no gutungura abakunzi babyo binyuze mu myambaro idasanzwe.


 Umunyamideli Heidi Klum yaserutse yambaye imyambaro umeze nk’ukuboko kwe


Kim Kardashian yahisemo kwambara imyambaro imugaragaza nk’umukobwa we w’imfura, North West.

Lisa Rinna yiganye umunyamideli Kylie Jenner mu isura ye yo muri filime “Marty Supreme”



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...