Healing Worship Team yateguje ibihe bidasanzwe mu gufata amashusho ya Album ya cyenda

Iyobokamana - 17/06/2026 8:27 AM
Share:
Healing Worship Team yateguje ibihe bidasanzwe mu gufata amashusho ya Album ya cyenda

Itsinda Healing Worship Team Rwanda, rimaze kubaka izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ryatangaje ko rigeze kure imyiteguro yo gufata amajwi n'amashusho ya Album yaryo ya cyenda yise "Neema ya Mungu", izaba igizwe n'indirimbo 10.

Iki gikorwa gitegerejwe n'abakunzi ba Gospel kizaba ku wa 28 Kamena 2026, guhera saa cyenda z'amanywa, kuri Glads Apartment, ahazwi nko ku muhanda wa 15 uzamuka ujya i Ndera mu Mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Perezida wa Healing Worship Team Rwanda, Muhoza Budete Kibonke, yavuze ko iyi album iri mu murongo mugari w'ivugabutumwa itsinda ryiyemeje gukora binyuze mu ndirimbo.

Yagize ati: "Intego yacu ni ugukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu muziki. Iyi album ni imwe mu mishinga ikomeye twateguye kandi twarayisengeye twizeye ko Imana izakora ibikomeye."

Yongeyeho ko abazitabira bazagira ibihe bidasanzwe byo kuramya no guhimbaza Imana. Ati: "Ndabizeza ko tuzagira ibihe byiza bidasanzwe, kuko twarabyiteguye kandi twabishyize mu masengesho. Turifuza ko abantu benshi bazaza tugafatanya kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo."

Kwinjira muri iki gikorwa ni ubuntu, ibintu ubuyobozi bw'iri tsinda buvuga ko bugamije guha amahirwe abantu bose bifuza kwifatanya na bo muri uyu murimo.

Iki gitaramo cyo gufata amashusho y'iyi album kizanitabirwa n'andi matsinda akunzwe mu muziki wa Gospel arimo: Injilibora Choir, Light Worship Team na Family of Singers.

Healing Worship Team ivuga ko kwifatanya n'aba baramyi bizatuma habaho ibihe byihariye byo kuramya Imana no guhesha icyubahiro izina ryayo.

Bari kwagura umurimo wabo hanze y'u Rwanda

Mu gihe bari gutegura Album ya cyenda, Healing Worship Team Rwanda inakomeje gahunda yo kwagura ivugabutumwa mu bindi bihugu. 

Mu ntangiriro z'uyu mwaka, iri tsinda ryatangaje ko rifite gahunda yo gukora ibitaramo bikomeye hanze y'u Rwanda no gukomeza kugeza ubutumwa bwiza ku mahanga.

Muhoza Budete Kibonke yavuze ko intego yabo atari ugukora indirimbo gusa, ahubwo ari ugukoresha impano Imana yabahaye mu kugeza abantu kuri Kristo. Ati: "Turifuza ko indirimbo zacu zaba inzira Imana ikoresha ihumuriza, ikomeza kandi ihindura ubuzima bw'abantu."

Healing Worship Team Rwanda ni rimwe mu matsinda amaze imyaka agaragaza ubudasa mu muziki wa Gospel, binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bwimbitse bwo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu ndirimbo zakunzwe cyane bafite harimo: Calvary, Nta Misozi, Icyo Wavuze, Sinari Kwirwanirira, Mbali na Kelele, Nguwe Neza, Amba Hafi, Atatimiza, Shikilia Pindo, Jina Hilo ni Uzima na Tuliza Nguvu za Shetani, n'izindi nyinshi.

Abakunzi ba Gospel bakomeje gutegerezanya amatsiko Album nshya "Neema ya Mungu", biteze ko izakomeza umurongo iri tsinda risanzwe rizwiho wo kugeza ubutumwa bw'ibyiringiro, ubuntu bw'Imana n'agakiza binyuze mu ndirimbo.

Healing Worship Team Rwanda iri mu matsinda akunzwe cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda

Healing Worship Team Rwanda igiye gukora igitaramo cyo gufata amashusho ya Album ya cyenda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...