"Humura" ni album ikubiyemo indirimbo 11 ziri mu majwi n’amashusho, zirimo ubutumwa bwo gukomeza, guhumuriza no gusubiza intege abatuye isi muri ibi bihe bigoye. Kuri ubu batangiye gushyira hanze indirimbo zigize iyi album, bakaba bahereye kuri "Nzamushima".
Perezida wa Healing Worship Team Rwanda, Muhoza Budete Kibonke, yatangarije InyaRwanda.com ko iyi album yabo nshya ari intambwe ikomeye mu murimo wabo. Yagize ati: “Iyi Album ni iya 8 tubashije gukora byuzuye mu buryo bwa audio ndetse n’amashusho".
Yavuze ko ifite indirimbo 11 zikoze mu majwi n’amashusho, bakaba batangiye gahunda yo kuzishyira hanze imwe imwe kugeza bazishoje. Ati: "Iyi album yitwa "Humura", ifite icyo isobanura kuri uyu muhamagaro".
Uyu muyobozi watangiranye n'iri tsinda kuva ku munsi wa mbere kugeza magingo aya, arakomeza ati: "Turizera ko nyuma y’ibihe bibi bitandukanye twanyuzemo, ijwi ry’Imana ryatugezeho riraduhumuriza, kandi tuje twizeye gukora byinshi kandi byiza."
Yahishuye ko bateganya gukora igitaramo gikomeye kizitabirwa n'abarenga ibihumbi 30. Ati: "Hatagize igihinduka, uyu mwaka uzarangira tugeze hanze y’u Rwanda aho tuzataramira abantu barenga 30,000. Tubirimo tuzagenda tubagezaho uko byifashe.”
Healing Worship Team Rwanda yamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka: Calvary, Nta Misozi, Icyo Wavuze, Mbali na Kelele, Nguwe Neza, Amba Hafi, Atatimiza, Shikilia Pindo, Jina Hilo ni Uzima na Tuliza Nguvu za Shetani, n’izindi nyinshi.
Yubatse ibigwi mu bitaramo bikomeye byabereye mu Rwanda no hanze yarwo, ikaba ihembura imitima y’abitabira ibitaramo byayo binyuze mu majwi aryoshye, imyambarire ibereye abana b’Imana n’uburyo bwagutse bwo kuramya Imana mu kuri no mu mwuka.

Healing Worship Team Rwanda yatangaje inkuru nziza y'uko yasoje gukora album ya 8

Healing Worship Team Rwanda barateganya gukora igitaramo gikomeye kizitabirwa n'abarenga ibihumbi 30
REBA INDIRIMBO NSHYA "NZAMUSHIMA" YA HEALING WORSHIP TEAM RWANDA
