Baca umugani mu Kinyarwanda ngo "Hazima uwatse". Uyu mugani akenshi bawuca iyo babonye abantu bari bameranye neza mbere ariko nyuma bakaza gushwana. Ni wo mugani neza uhura n’uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bumeranye ubungubu.
Kuwa Gatatu ni bwo hagiye hanze amabaruwa abiri aho Urwego rw’Ikirenga muri Rayon Sports rurangajwe imbere na Muvunyi Paul rwanditse rutumiza Inama y’Inteko rusange muri Kanama, naho Umuryango wa Rayon Sports urangajwe imbere na Twagirayezu Thadée wo usubiza ko bitakunda ahubwo ko yakorwa muri Nzeri.
Ibi byaje bikurikiwe n’itangazo ryari ryashyizwe hanze ribwira abakunzi ba Rayon Sports ibijyanye n’umushinga ubyara inyungu wayo ariko nta mukono wa Twagirayezu Thadée wari uriho ndetse na kashi yariho itandukanye na kashi isanzwe.
Amakuru avuga ko impamvu Urwego rw’ikirenga rwari rwatumijeho iyi nama y’Inteko rusange ari ukugira ngo Twayezu Thadée yeguzwe bitewe n’uko hari ibyo atumvikanaho n’abandi bayobozi batandukanye mu ikipe ya Rayon Sports.
Ubuyobozi bwacitsemo ibice, ibikorwa mu ikipe ntabwo biba bivugwaho rumwe ndetse ubona ko ikipe isa nkaho isigariye kuri Twagirayezu Thadée gusa.
Nubwo Muvunyi Paul na Thadee batarimo barumvikana ariko bagize igihe bameranye neza
Umunsi Ijambo Ubumwe bw’aba Rayon rigiharawe muri Rayon Sports
Nubwo abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports kuri ubu batarimo barumvikana ariko bigeze kumerana neza hagati yabo ndetse ijambo Ubumwe bw'aba Rayon ni ryo ryari rigezweho. Ubwo Uwayezu Jean Fideli yari akimara kwegura, abayoboye iyi kipe bongeye kwemererwa kuyiba hafi nyuma y’uko bari bamaze imyaka ine atari ko bimeze.
Muri icyo gihe bari bunze ubumwe bakajya mu myitozo mu Nzove bari kumwe, uduhimbaza musyi ari twose ndetse yewe ugasanga no ku mikino bari kumwe, intsinzi yaboneka bagasangira ibyishimo.
Ubwo Muvunyi Paul yajyaga ku myitozo mu Nzove muri icyo gihe hataraba n’amatora y’ubuyobozi bushya, yagarutse ku bijyanye no kuba barakuwe mu ikipe ndetse ahamya ko ubumwe bw’Abareyo butabuze.
Ati: "Ngira ngo ntabwo ubumwe bw'aba Rayon bwabuze ahubwo ni abumvise ikibazo cyabo nabi noneho bayifatira imyanzuro badasobanukiwe, naho ubundi nta gihe ubumwe bw'Aba Rayon butabayeho. Iyo Rayon Sports itsindwa buri gihe hazamo ibibazo ariko iyo itsinda ubwo bumwe burabobeka, nkumva rero nta kibazo kindi kirimo cy'uko hatari ubumwe.
Nta kintu kibabaza nko kuva mu byiza ubamo ukunda wihebeye, ntabwo rero byari binejeje byo kutabana n'ikipe, kutabana n'aba basore, ubu turanezerewe kandi turi hamwe twese ngira ngo igihe cyose mu muryango ubundi byajyaga mu gikari ariko byagiye ku gasozi niyo mpamvu hajemo ibyo bibazo".
Nyuma y’uko habayeho amatora, Muvunyi Paul yavuze ko bagiye gutahiriza umugozi umwe. Ati: ”Uko mutureba ahangaha twese turi abagaragu b’Abareyo, icyo navuga ni ugutahiriza umugozi umwe.
Twinjiyemo dusanga harimo ibibazo by’amikoro. Biradusaba rero imbaraga zirenze iz’umuntu umwe kugira ngo tugire aho tuva n'aho turi bugane. Ntabwo rero nakubwira ngo Perezida Thadee azaba ashinzwe iki, Muvunyi azaba ashinzwe iki, twese ni ugutahiriza umugozi umwe ngo turebe ko twagira aho tugana nyuma y’ibi bihe byari bikomeye".
Mu minsi yashize mu kiganiro n’itangazamakuru nabwo Muvunyi Paul yahamije ko nta bibazo bihari ahubwo hari Ubumwe bw’Abareyo. Ati: ”Nta ruhande rwa kanaka na kanaka, uruhande ruhari ni urwa Rayon Sports. Icyo tuvuga ni uko mu bihe bishize twahuye n’ibibazo ariko byarakemutse."
"Sadate Munyakazi wayoboye Rayon Sports turi kumwe ubushize dutegura imikino ya nyuma ya shampiyona yaradufashije uwo ntarabona ni Perezida uheruka (Uwayezu Jean Fidele) ariko nawe impamvu ni uko yari arwaye.
Nta ruhande rwa kanaka na kanaka. Hari uwigeze se yumva mvuga ngo uruhande rwanjye ni uru? Oya kandi mu bufasha mu bujyanama twese turi hamwe ndetse Perezida Thadee avugisha ukuri cyane iyo hari ikibazo arakikubwira".
Usibye aya magambo kandi ubu bumwe bwanagaragariraga mu bikorwa nk'aho mu mwaka ushize w’imikino hakozwe amatsinda y’abantu bari biganjemo abayobozi bakajya bategura imikino.
Ubumwe bw'aba Rayon bukiri muri Rayon Sports
Kuri ubu hagati y'urwego ruyoborwa an Muvunyi Paul n'uruyoborwa na Twagirayezu Thadee ntabwo bimeze neza