Mu kiganiro yagiranye na MARCA mbere ya 1/4
cy'Igikombe cy'Isi, Hazard yavuze ko u Bubiligi rufite uruvange rw'abakinnyi
bakiri bato n'abafite ubunararibonye, ibintu abona bishobora kubufasha kugera
kure muri iri rushanwa.
Yagize ati: "Dufite impano nyinshi. U Bubiligi
bushobora gutungura abantu benshi bukagera kure, ndetse bukegukana Igikombe
cy'Isi. Ndabwizera."
Hazard yavuze ko nubwo we na murumuna we batakiri mu
Ikipe y'Igihugu, yifuza kubona bagenzi babo bakora amateka mashya, cyane cyane
batsinda ibitego byinshi bikanezeza Ababiligi.
Agaruka kuri Lamine Yamal, Hazard yavuze ko
amwibutsa igihe na we yari atangiye gukina umupira ku rwego rwo hejuru.
Ati: "Lamine Yamal anyibutsa gato uko natangiye
nkiri muto. Twari dufite imyaka isa kandi abantu bari badufitiye icyizere
gikomeye. Icy'ingenzi ni uko yakomeza kwishimira umupira no kunezeza abafana
kuko ari byo umupira ugamije."
Ku bijyanye n'abashobora kurangiza ari ba rutahizamu
beza b'irushanwa, Hazard yavuze ko nubwo hari abandi bakinnyi bakomeye barimo
Ousmane Dembélé, we yemera ko Kylian Mbappé ashobora kurangiza ari we watsinze
ibitego byinshi.
Hazard kandi yashimye mugenzi we bakinanye mu Bubiligi,
Thibaut Courtois, avuga ko ari we munyezamu mwiza ku Isi kubera ubuhanga afite,
uburebure bwe n'uburyo afasha ikipe ye mu bihe bikomeye.
Ku ruhande rw'amakipe y'amakipe akunda, Hazard
yavuze ko yizeye ko Xabi Alonso azafasha ikipe ya Chelsea F.C. kongera
guhatanira ibikombe, anashima Cole Palmer nk'umukinnyi ufite ejo hazaza heza.
Hazard yasezeye gukina umupira mu Ukuboza 2022 nyuma y'Igikombe cy'Isi cyabereye muri Qatar. Yasize akiniye u Bubiligi imikino 126 atsinda ibitego 33, anayobora iki gihugu kugera ku mwanya wa gatatu mu Gikombe cy'Isi cya 2018, ari bwo cyageze ku musaruro mwiza mu mateka yacyo.
![]()
