Mu kiganiro aherutse gutanga kuri Humure TV ikorera kuri Youtube, Bishop Sibomana Samuel yavuze ko ubuhanuzi bwe kuri Congo yatangiye kubuhabwa mu mwaka wa 2000, kandi ko hari ibyo yavuze mbere byatangiye gusohora. Yavuze ko Imana yamubwiye ko DRC izavamo ibihugu bibiri ari byo DRC ndetse na Repubulika ya Kivu izaba ifite ubutunzi buhambaye.
Mu minsi mike muzumva Uvira yafashwe
Bishop Sibomana yavuze ko ibyo Imana yamuhishuriye harimo n'uko hari imijyi myinshi ya RDC igiye gufatwa n'abarwanyi ba M23 na Twirwaneho. Ati: “Njyewe uko Imana impishurira, mu minsi micye muzumva Uvira yafashwe, Kalemie igiye gufatwa, Lubumbashi igiye gufatwa, Kisangani igiye gufatwa na Bunia hagiye gufatwa.”
Yavuze ko ibyo avuga bitazatinda kugaragara, ndetse ashimangira ko mu gihe cy’umwaka abantu bazaba babona gusohora kwa bimwe mu byo yahanuye. Ibi kandi bikomeza ubuhanuzi yigeze kuvuga kuri Goma na Bukavu, aho yavuze ko iyo mijyi yari kuzafatwa. Mu kiganiro cye, yavuze ko nyuma yaho ibyo yavuze byaje kugaragara.
“M23 na Twirwaneho ni bo bahetse isezerano ry’Abanyamulenge”
Bishop Sibomana Samuel utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n'umuryango we, akaba azwiho guhanurira Israel Mbonyi kandi ibyo yamuvuzeho bigasohora, yavuze ko abona M23 na Twirwaneho bazashyira mu bikorwa umugambi w'Imana. Ati: “M23 na Twirwaneho ni bo bahetse isezerano ry’Abanyamulenge ryo kubona igihugu cyabo cya Kivu.”
Yavuze kandi ko hari igihe kizagera aho iyi mitwe yombi izaba ihuriye mu gisirikare kimwe. Yahumurije Abanyamulenge avuga ko ibyo yita isezerano ryo kugira igihugu cya Kivu rizasohora, ndetse ko Abanyamulenge baba mu mahanga bazataha bagatura muri icyo gihugu.
Ati: “Abanyamulenge bose bari mu mahanga bazataha muri icyo gihugu tuzakibamo neza, tuzorora, buri muntu wese impano afite ni yo azakoresha.”. Yavuze ko kandi ko Perezida wa mbere w'Igihugu cya Kivu azaba ari Umukongomani uvuga Ikinyarwanda.
Mu bindi Bishop Sibomana avuga ko Imana yamuhishuriye, harimo ko kuba RDC izacikamo ibice bibiri ari mu rwego rwo kurenganura Abanyamulenge n'Abakongomani bavuga Ikinyarwanda bavanywe mu byabo, abandi bakicwa, kandi barengana.
Ati: “DRC izacikamo ibice bibiri ku mpamvu z’Imana mu kurenganura ubwoko bw’Abanyamulenge n’Abanye-Congo bavuga ururimi rw'Ikinyarwanda.”
Yakomeje avuga ko ibyo biri mu mugambi w’Imana wo kugeza Congo ku mahoro arambye. Ati: “Biri mu mugambi w’Imana n’isezerano ko kugira ngo Congo igire amahoro igomba gucikamo ibice bibiri.”
Minembwe izabona iterambere rikomeye
Bishop Sibomana yavuze ko mu byo yabonye harimo ishusho ya Minembwe ihinduka agace k’iterambere rikomeye. Yavuze ko hazatezwa imbere cyane ubworozi, ubuhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Mu bworozi, yavuze ko hazakoreshwa uburyo bugezweho bwo korora inka zitanga umukamo mwinshi, ndetse umusaruro w’amata ukagera no mu bindi bice bya Congo. Ku bijyanye n’ubucukuzi, yavuze ko mu misozi ya Minembwe hazavumburwa amabuye menshi y’agaciro.
Yashishikarije urubyiruko kwitangira igihugu bakajya ku rugamba rwo kubohora Congo, ndetse asaba Abanyamulenge b’Abakristo kugira uruhare mu gushyigikira insengero no gusana ibyangijwe n’intambara.
“Hazaba amafaranga atarabaho”
Mu bintu byihariye Bishop Sibomana yavuze ku hazaza h’igihugu cya Kivu, yavuze ko yabonye ubutunzi bukomeye cyane. Yavuze ko igihugu nikimara kubaho, Abanyamulenge benshi bazagerwaho n’ikigeragezo cy’umurengwe, bamwe bakava mu myizerere yabo.
Ati: “Igihugu gishya nikiboneka Abanyamulenge benshi bazagwa bave mu byizerwa, hazaba umurengwe mwinshi cyane, bamwe bazashaka abagore babiri, abapasiteri benshi bazagwa ariko si bose. Hazaba amahoro menshi, ubutunzi bukomeye, hazaba amafaranga atarabaho.”
Yagereranyije ubwo butunzi n’uburyo abantu baba muri Amerika bafite amafaranga, ariko avuga ko uko yabonye Kivu bizaba birenze ibyo. Ati: “Hano muri Amerika ngo haba amafaranga? Oya. Mu gihugu cya Kivu hazaba hari amafaranga atarabaho.”
Bishop Sibomana yavuze ko nubwo ubukungu buzaba bwifashe neza, abantu bakwiye kwirinda ko umurengwe ubakura ku Mana n’indangagaciro zabo.
Yongeye kugaruka ku isesengura rya politiki ku bibazo bya Congo, avuga ko hari abantu babisesengura mu buryo bwa politiki, mu gihe we avuga ko ibyo atangaza abishingira ku buhanuzi.
Yatanze urugero rwa Manyota, avuga ko ari umuntu baziranye kuva mu Buhinde. Ati: “Manyota ntabwo ari umuhanuzi, ibyo akora ni political analysis. Manyota aranzi neza, twarabanye mu Buhinde kandi azi neza n’ubuhanuzi bwanjye Imana impa.”
Bishop Sibomana Samuel uvuga ko ubuhanuzi bwe kuri Congo bwatangiye mu mwaka wa 2000, yavuze ko adatinya kuvuga ibyo Imana yamuhishuriye, kuko yizera ko ibyo Imana yamubwiye bizasohora.
Sibomana avuga ko yahawe impano yo guhanura mu 2000 ubwo yari afite imyaka 16. Mu muryango we harimo umuhanuzi witwaga Karikofi Eraston, wavuze ko nyina wa Sibomana azabyara umuhungu witwa Samuel uzaba umuhanuzi mpuzamahanga.
Avuga ko nyuma yaho yatangiye kugira ibihe byihariye byo gusenga no kwiyiriza ubusa, Imana imuha ubushobozi bwo gusengera abarwayi no guhanurira abantu bo mu bihugu bitandukanye.
Uyu muhanuzi yize muri Annamalai University mu Buhinde, aho yabonye impamyabumenyi ya kaminuza mu bijyanye n’iterambere ry’abaturage, nyuma akomereza amasomo ya Master’s mu Population Studies (Demography).
Bishop Sibomana azwiho kuba yarahanuriye Israel Mbonyi ubwo bombi bigaga mu Buhinde. Mu mpera za 2025, Mbonyi yahamije ko Sibomana yamuhariye bigasohora aranamushimira cyane.
Uyu muramyi yavuze ko akiga mu Buhinde, Bishop Sibomana yamubwiye ko atazakora umwuga yari yarize [Pharmacy], ahubwo ko azakorera Imana ku rwego mpuzamahanga, ndetse akazajya aririmba mu ndimi zitandukanye zirimo Igiswahili n’Icyongereza.
Mbonyi yavuze ko ibyo yahanuriwe byasohoye, ati: “Turi mu Buhinde, yajyaga aduhanurira, Imana imukoreramo mu by’ukuri. Ariko mu bantu bose yahanuriye, njyewe ibyanjye byarasohoye.” Yongeyeho ati: “Samuel niba ari kunyumva, Imana imuhe umugisha.”
Tugarutse ku buhanuzi bwa Bishop Sibomana kuri Congo, yavuze ko ibyo yabwiwe n'Imana bizahosohora kandi bitari kera. Yavuze ko iyi ntambara M23 na Twirwaneho bari kurwana na DRC, ari yo ya nyuma ikaba izarangira hatewe intambwe ikomeye y'amahoro arambye muri Congo nyuma y'uko hazaba hafashwe umwanzuro w'ivuka ry'igihugu gishya cya Kivu.
Bishop Sibomana yahumurije Abanyamulenge n’Abakongomani bavuga Ikinyarwanda, avuga ko nubwo banyuze mu bihe bikomeye by’intambara, yizera ko amaherezo amahoro n’iterambere bizagerwaho vuba. Yavuze ko “nta joro ridacya”, ashimangira ko ibyo yita isezerano rya Kivu bizasohora.
Bishop Sibomana Samuel kandi yasabye abamushyigikiye n'abizera Imana gukomeza gufasha ibikorwa bya M23 na Twirwaneho, ibyo afata nk’igice cy’inzira y’impinduka avuga ko yabonye mu buhanuzi bwe bw'amahoro arambye muri Congo.
Bishop Sibomana avuga ko “M23 na Twirwaneho ni bo bahetse isezerano ry’Abanyamulenge”
Bishop Sibomana Samuel hamwe na Kabunda, Perezida w’Abanyamulenge bose baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Bishop Prophet Sibomana Samuel ubwo yari yitabiriye umuhango wo Kwibuka abanya-Gatumba
