Havuzwe kugambanirwa: Urugendo rwa Christopher rugiye kugeza ku muzingo wa 2 nyuma y’ikinyacumi

Imyidagaduro - 13/03/2024 12:04 PM
Share:
Havuzwe kugambanirwa: Urugendo rwa Christopher rugiye kugeza ku muzingo wa 2 nyuma y’ikinyacumi

Christopher Muneza w’imyaka 30 aritegura gushyira hanze ‘Album’ nyuma y’imyaka icumi yahuriyemo n’ibizazane na byinshi birimo n’ibizazane, gutandukana na Kina Music bigakurikirwa n’inkuru z’ubugambanyi byavuzwe ko yakorewe, kubura umubyeyi, indirimbo yakoranye na Meddy itarasohotse n’ibindi.

Imyaka irarenga 15 abantu batangiye kumva izina Christopher Muneza mu muziki, akaba ari nyuma y'uko uyu musore yegukanaga irushanwa rya Kina Music mu  2009 agahita anatangira gukora n’iyi nzu iri mu zirambye mu gutunganya no kureberera inyungu z’abahanzi.

Kuva uyu muhanzi yatangira gukora na Kina Music ya Ishimwe Clement, izina rye ryaramamaye cyane kubera ubuhanga bwe mu muziki hatagendewe ku myaka mike yari afite icyo gihe kimwe n’ubunararibonye bw'abo yakoranaga nabo.

Iminsi yaragiye indi irataha Christopher ashyira hanze indirimbo zitandukanye zakunzwe nka Byanze, Ndabyemeye, Abasitari n’izindi.

Uyu muhanzi niko ariko yagendaga akura na Kina Music yaguka igihe kiza kugera hafatwa umwanzuro ku mpande zombi wo gutandukana.

Nubwo yaba Kina Music na Christopher bose bagaragaje ko batandukanye ku bwumvikana. Nyamara ariko ibihe byakurikiranye n’itandukana ryabo bivugwa ko  bitari byoroheye na gato Christopher.

Bivugwa yafungiwe amazi n’umuriro ndetse hakanazamo imbaraga z’amafaranga kugira ngo adashyigikirwa n'uwariwe wese cyane mu banyamakuru.

Ngo nyamara ariko icyo uzaba cyo ntaho kijya, ngo  uyu muhanzi nta na rimwe yigeze agaragaza kwicuza ku mwanzuro wo kuva muri Kina Music.

Yakomeje guhatana cyane, tubibutse ko urugendo rwa Christopher na Kina rwashyizweho akadomo muri 2016 maze muri Mutarama 2017 ashyira hanze indirimbo ya mbere yise ‘Ijuru Rito’.

Ikaba yarakunzwe cyane ko uyu musore yibanda ku ndirimbo z’urukundo byahura n’ijwi n’uburyo aritwaramo  bikamukururira abafana benshi yaba mu Rwanda no hanze yarwo nk'uko byagiye bigarukwaho na benshi.

Christopher akimara kuva muri Kina Music ni bwo yatangiye kogoga ikirere yerekeza mu bihugu bitandukanye kugeza n’uyu munsi akaba aba afite ibitaramo ku Migabane itandukanye y’Isi.

Mu  2017 Christopher akaba yarumvikanye avuga ko afite indirimbo yakoranye na Meddy ariko kuva icyo gihe kugeza n’ubu ntabwo irajya hanze.

Biragoye kuba wabona indirimbo n'imwe ya Christopher itaba ifite igikundiro cyo hejuru yewe no ku mbuga zicururizwaho umuziki byumwihariko Youtube ikoreshwa  na benshi mu Rwanda.

Uhereye ku Ijuru rito, Simusiga, Breath, Mi Casa, Nibido, Hashtag na Pasadena zose ziba ziri hejuru ku mbuga zicururizwaho umuziki.

Uretse kuva muri Kina Music, kuba bivugwa hari abagiye bamukorera ubugambanyi Christopher yanyuze mu bihe bitoroshye byo kubura umubyeyi [Mama we] ibintu nabyo byashegeshe urugendo rwe rwo kwiyubaka.

Muri 2014 ni bwo ashyigikiwe na benshi mu bahanzi bari bagezweho muri iyo myaka mu gitaramo cyitabiwe na babyeyi be bose kikabera muri Serena Hotel rwagati mu mujyi wa Kigali, aheruka gushyira hanze umuzingo yise ‘Habona’.

Kuva icyo gihe kugeza ubu akaba aribwo yongeye gutangaza ko yitegura gushyira  hanze indi yavuze ko azaba yamaze kugeza hanze mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Akaba anitegura kandi kujya gukorera uruhererekane rw’ibitaramo muri Canada nyuma y'uko yasoje 2023 akoreye ibindi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Christopher imyaka iragera mu 8 atandukanye na Kina Music yatangiriyemo umuzikiMu bihe bitandukanye yagiye yumvikana avuga ko aticuza umwanzuro wo kuva muri Kina MusicByavuzwe ko kuva umunsi yaviriye muri Kina yatangiye kugererwayo n'abifuzaga ko atakomeza gukoraAmaze gukorera ibitaramo bitandukanye mu bihugu binyuranye ndetse aritegura kujya muri CanadaYatangaje ko nyuma ya 'Habona' ya 2014 azashyira hanze mu mpeshyi ya 2024 indi AlbumByari ibihe bitoroshye ku muhanzi wagiye yitwara neza muri PGGSS uri mu bakuru u Rwanda rufite gusa agenda ashimangira ko akora umuziki

KANDA HANO UREBE UNUMVE INDIRIMBO ZA CHRISTOPHER UHEREYE KURI PASADENA AHERUKA 

">


 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...