Uyu mwuka mubi wongeye
gufata indi ntera nyuma y’uko Lizzy Anjorin yifashe ntashyize hanze ubutumwa bwo kwishimira ko Priscilla yatangaje ko yitegura kwibaruka, ibintu byafashwe n'abatari bake
nk’ishyari n’akarengane. Priscilla yari yatangaje ko yitegura kwibaruka umwana
we wa mbere n’umuhanzi Juma Jux, mu butumwa bwari buherekejwe
n’amafoto abigaragaza.
Mu gusubiza ibitekerezo
by’abamushinjaga kwinangira no kutishimira ibyishimo by’abandi, Lizzy Anjorin
yasohoye amashusho ku mbuga nkoranyambaga yuzuyemo amagambo akarishye
n’ibitutsi bikomeye asa nk'ubwira Iyabo Ojo n’umuryango we. Mu magambo
atavuzweho rumwe, yavuze ko n’iyo Priscilla yabyara abana 20 bose bazapfa,
anavuga ko Iyabo ari “ikigwari cy’umugore.”
Yongeye gushinja
abatamushyigikiye kuba indyarya, avuga ko badakwiye kumucira urubanza
bashingiye ku mateka mabi yagiranye na nyina wa Priscilla. Yavuze ko
bitumvikana uburyo abantu bamusaba kwifuriza ibyiza umuryango bivugwa ko umaze
igihe umwibasira.
Iyabo Ojo yahise amusubiza,
agaragaza ko ashaka amahoro ariko atiteguye kwihanganira amagambo amusebya
cyangwa yibasira umwana we. Yibukije ko Lizzy amufitiye inzika ya kera, ndetse
amushinja kuba yaramusebeje kenshi mu bihe byashize. Ati: “Nihagira ikiba kuri njye cyangwa abana
banjye, muzamenye ko Lizzy Anjorin ari we uzaba abigizemo uruhare.”
Amakimbirane hagati y’aba bagore bombi akomeje gukurikirwa n’abantu benshi, cyane cyane abafana ba sinema ya Nigeria, bakomeje kwibaza uko iyi ntambara y’amagambo izarangira.
Umubyeyi wa Priscilla, Iyabo Ojo n'umukinnyi wa filime Lizzy Anjorin, bari mu ntambara y'amagambo nyuma y'uko Priscilla na Juma Jux batangaje ko bitegura kwibaruka
Aba bombi bamaze igihe gito barushinze mu bukwe bw'akataraboneka