People Matters Rwanda ni urubuga rwashinzwe na Steven Murenzi mu mwaka wa 2024 ku bufatanye na Press HR Solutions, rugamije guteza imbere imibereho myiza y'abakozi, kwimakaza umuco wo gushyira abantu ku isonga mu kazi no guhuza abanyamwuga mu guhanahana ubumenyi.
Muri uyu mwaka, rwatangije ku nshuro ya mbere People Matters Family Day, igikorwa kigamije guteza imbere uburinganire hagati y'akazi n'ubuzima bw'umuryango, no gufasha imiryango itishoboye binyuze mu bikorwa by'uburezi n'imirire.
Iki gikorwa kizabera kuri Nyandungu Eco-Park tariki ya 8 Kanama 2026, kuva saa mbili za mu gitondo kugeza saa saba (8:00 a.m -01:00 p.m), gifite insanganyamatsiko igira iti "Balancing Life, Building Stronger Families" (Kubungabunga uburinganire bw'akazi n'ubuzima bwite hagamijwe kubaka imiryango ikomeye).
People Matters Family Day igamije guhuriza hamwe abanyamwuga, ba rwiyemezamirimo, abayobozi n'ababyeyi bahuze mu mirimo yabo kugira ngo babone umwanya wo gusabana n'imiryango yabo no kuruhuka.
Abateguye iki gikorwa bavuga ko mu bihe byinshi abantu bahora bahugiye mu kazi, bikaba ngombwa gushyiraho umwanya wihariye wo kongera kubaka umubano mwiza mu miryango, kuko umuryango ukomeye ugira uruhare mu gutuma umuntu arushaho gukora neza no kugira ubuzima bwiza.
Uyu mwaka, People Matters Family Day izarenga ibikorwa byo kwidagadura gusa, kuko izahuza no gufasha abatishoboye binyuze mu bikorwa by'iterambere rusange.
Hazakusanywa inkunga igamije gufasha abana bo mu miryango itishoboye ituriye Nyandungu Eco-Park kubona ubufasha mu burezi, ndetse hanashyigikirwe Nutrition Access Program ya Solid Africa, ifasha abarwayi bo mu bitaro bya Leta kubona amafunguro yuzuye.
Abazitabira bazagira uruhare rutaziguye muri izi gahunda ebyiri z'ingenzi zirimo gufasha umwana kubona uburezi no gutanga umusanzu mu kugaburira imiryango ifite abarwayi bari kwitabwaho mu bitaro.
Nk'uko tubikesha urubuga rwa People Matters Rwanda, ku ruhande rw'ibikorwa biteganyijwe, abazitabira bazishimira imikino n'imyidagaduro irimo Family Treasure Hunting Challenge, Disc Golf Challenge, kugerageza imodoka zikoresha amashanyarazi (Electric Vehicle Test Drive), ibikorwa by'abana, imikino ihuza imiryango ndetse no guhemba imiryango yitwaye neza mu marushanwa.
Hazanabaho ikiganiro kigamije gushishikariza abantu kubungabunga uburinganire hagati y'akazi n'ubuzima bw'umuryango, ndetse no guteza imbere uruhare rw'abaturage mu bikorwa bifasha iterambere ry'abandi.
People Matters Rwanda yateguye iki gikorwa igaragaza ko buri funguro rizagurwa kuri uwo munsi rizatanga umusanzu mu gutegurira amafunguro abarwayi n'imiryango ikeneye ubufasha binyuze muri gahunda ya Solid Africa.
Kwiyandikisha bizakorwa mbere y'igihe hifashishijwe urubuga rwa People Matters Rwanda, aho abazitabira bazuzuza amakuru yabo n'ay'abagize imiryango bazajyana, bakemera amabwiriza y'umutekano ndetse bakanishyura amafaranga yo kwitabira.
Amafaranga yo kwitabira iki gikorwa ni Frw 25,000 ku muryango, akaba akubiyemo kwinjira muri Nyandungu Eco-Park, kwitabira ibikorwa bisanzwe byateganyijwe, ndetse no guhabwa ikinyobwa kidasembuye. Gusa ibikorwa bimwe byihariye n'amafunguro cyangwa ibinyobwa bidasanzwe bishobora kwishyurwa ukwabyo.
Abateguye People Matters Family Day bavuga ko intego ari “uguhuza ibyishimo byo gusabana nk'umuryango n'uruhare rwo gufasha abatishoboye, bagaragaza ko kubaka imiryango ikomeye bijyana no kubaka umuryango mugari utekanye kandi utekereza ku mibereho y'abawugize bose.”


Steven Murenzi washinze urubuga rwa People Matters Rwanda mu mwaka wa 2024 ku bufatanye na Press HR Solutions


People Matters Rwanda yateguye ‘People Matters Family Day’ izahuza imiryango mu gusabana no gufasha abatishoboye
