Iri
serukiramuco rizatangira ku itariki ya 8 Nyakanga 2026, rikazajya ribera i
Kicukiro, mu Murenge wa Gahanga, hafi y’ahahoze hitwa i Nyanza gato, ahari
tente nshya yitwa Prymidal Garden.
Abategura
iri serukiramuco batangaje ko rizajya riba buri wa Gatatu wa buri kwezi, rikaba
rifite intego yo guhoraho no guhinduka igikorwa cy’umuco gihoraho aho abantu
bazajya bahurira kenshi.
Herifest
Rwanda izibanda cyane ku bikorwa bishingiye ku muco nyarwanda,
harimo: Indirimbo gakondo, imbyino za Kinyarwanda, Ibisigo n’imivugo, Guterana
ubuse, Imurikamideli ya Kinyarwanda, Ubugeni n’ibindi bikorwa by’ubuhanzi
gakondo.
Uretse
ibyo, hazanabamo n’ibindi bikorwa bigamije gusabana no kwidagadura, bigamije
gutuma umuco urushaho kugaragarira mu buzima bwa buri munsi.
Uwikunze
Jordan, umwe mu bateguye iki gikorwa, yabwiye InyaRwanda ko Herifest Rwanda
ari urubuga abantu bakwiye kwitegaho byinshi bishya mu bijyanye n’umuco.
Yagize
ati: “Ni iserukiramuco abantu bakwiriye kwitega. Abantu bitege kongera
kuryoherwa byimazeyo n’umuco nyarwanda kandi nje kongera kubakundisha
iby’iwacu.”
Yakomeje ashimangira ko igitekerezo cy’iri serukiramuco cyaturutse ku nzozi zo kongera guha umuco gakondo agaciro, ndetse no gutuma urubyiruko ruwiyumvamo kurushaho.
Mu
birori byo gutangiza iri serukiramuco, hateganyijwe ibikorwa bitandukanye bizasusurutsa
abazitabira, harimo: Abanyarwenya Kandi na Musa, Clement Inkirigito, MC Abraham
na MC Rugwiro, Itorero ry’imbyino gakondo, ‘Band’ izasusurutsa ibirori
Hazanabamo
kandi igikorwa cyihariye cyo kwigisha ururimi n’umuco ku rubyiruko, kizajya
gitangira saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.
Herifest
Rwanda igamije kuba umwanya uhoraho wo kugarura ishema ry’umuco nyarwanda,
ariko kandi ukaba n’urubuga ruhuriramo imyidagaduro, uburezi n’ubukangurambaga
ku rubyiruko.
Mu
magambo y’abategura, ni igikorwa kigamije gutuma umuco “utaba gusa amateka,
ahubwo ukaba ubuzima bwa buri munsi.”
Herifest
Rwanda iritegura gutangira mu buryo bwitezweho kuzana impinduka mu buryo umuco
gakondo ugaragazwa, cyane cyane mu rubyiruko, mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero
zawo.

Uwikunze Jordan: “Umuco si amateka gusa, ni ubuzima. Herifest Rwanda ni urugendo rwo kuwusubiza mu mitima y’abanyarwanda.”

MC Kandi na Musa: “Turi hano ngo dususurutse ibirori, ariko cyane cyane duhuze urwenya n’umuco gakondo ku rwego rushya."

Clement Inkirigito: “Imbyino n’igisigo ni indimi z’umuco wacu. Herifest izatwibutsa aho tuva n’aho tugana.”

Iri
serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya mbere rizatangira tariki ya 8 Nyakanga 2026
