Hateguwe "Igisope cy'abarokore" cyitezwemo amakorali n'abaramyi b'ibyamamare

Imyidagaduro - 07/12/2025 10:00 PM
Share:
Hateguwe "Igisope cy'abarokore" cyitezwemo amakorali n'abaramyi b'ibyamamare

Bwa mbere mu Rwanda, hateguwe igikorwa kidasanzwe cy'ivugabutumwa cyiswe "Evening Worship Experience", gisobanurwa nk'Igisope cy'abarokore kije gufasha abarokore kubona aho bidagadurira.

'Evening Worship Experience' igamije gufasha abakristo kugira ahantu hahoraho bahurira n’abahanzi n’amakorali, bagafatanya kuramya no guhimbaza Imana, bakanaganira ku mishinga itandukanye bafite. Hazajya haririmbwa cyane indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, zakunzwe cyane mu myaka yatambutse. 

Muri iki gikorwa hazajya hatumirwa abahanzi n’amatsinda akomeye mu muziki wa Gospel. Abo kwitega mu bihe bya vuba harimo Bosco Nshuti, Alexis Dusabe, New Melody, Hoziyana Choir n’abandi bazagenda batangazwa uko iminsi izagenda ihita. Hazajya hatumirwa abahanzi bo muri ADEPR n'abo mu yandi matorero atandukanye ya Gikristo ariko bafite ubuhamya bwiza.

"Alexis Dusabe, Mucyowera Jesca, Bosco Nshuti,..tuzakorana ariko ubu turimo turatangira mu buryo bwa Band". Byatangajwe na Philbert Mutumish, Umuyobozi wa Dove Hotel yateguye iri vugabutumwa ryihariye ndetse akaba ari naho kizajya kibera kuri Piscine.

Yabwiye inyaRwanda ko barimo guteganya no kuzana amakorali akomeye afite indirimbo zakunzwe, nka Hoziana Choir ya ADEPR Nyarugenge n'abandi kugira ngo "tugirane imikoranire, hari igihe tuzajya tuvuga ngo ni umunsi udasanzwe, tuzane korali ifite indirimbo zakunzwe".

Yagize ati: "Impamvu byiswe Igisope ni ukubera ko ni za ndirimbo zifite umwihariko/umwimerere zo mu gitabo z'Igiswahili, Icyongereza, Igifaransa n'iz'Ikinyarwanda ariko n'inshya zizaba zirimo. Mu by'ukuri ni ukugira ngo dushyireho Worship Experience".

Yavuze ko Igisope kiba buri wa Gatanu guhera saa kumi n’imwe n’igice (17:30) kugeza saa tatu z’ijoro (21:00), kikaba cyaratekerejweho kugira ngo habe ahantu heza, hafunguye kandi hatekanye ho kwidagadurira mu buryo bwa Gikristo.

Ati: “Twashatse gufungura ahantu abakristo bashobora kwidagadurira, bagahuza inama no gukorana imishinga itandukanye. Ni ahantu kandi abahanzi n’amakorali bashobora guhurira n’abakunzi babo, bakaganira ku bikorwa byabo no gukomeza kubaka umubano mwiza.

Yavuze ko Evening Worship Experience ari umwanya wagutse wo kuramya no guhimbaza Imana, ariko unafungura amahirwe yo guhuza abantu bafite intego zimwe — cyane cyane abahanzi n’abakunzi babo,” yakomeje.

Ku bufatanye n’abaririmbyi batandukanye, iki gitaramo ngarukacyumweru [Igisope] kigamije kuba umuyoboro wo kongerera imbaraga umurimo w’Imana no guteza imbere ubuhanzi bwa Gikristo binyuze mu mahuriro, ibiganiro n’ubusabane bufite intego.

Ko hatangijwe Igisope, twitege n'akabyiniro ka Gikristo?

Ntihatangajwe mu buryo bweruye niba mu biteganywa harimo n'akabyiniro ka Gikristo, gusa bifitanye isano. Philbert Mutumish ati: "Turategura n’iyo bita Couple Night - Ijoro ry'Urukundo (Romance) ku bashakanye, tuzabaha inyigisho z’urushako ariko tukabagabanyiriza n’ibiciro by’ibyumba ku buryo bashobora kuhakorera Retreats. Worship Experience izabyara ibyo byose".

Yakomeje ati: "Hazajya hajyamo n’inyigisho z’urubyiruko rukeneye kubaka, turateganya kugirana ubufatanye n’abantu bafite izo miryango y’ivugabutumwa". Yavuze ko bateganya na Kids Corner - ahantu hashyirwa ibikinisho by’abana aho bazajya baza gukina.

Mu bindi bibaraje ishinga ni ugufasha urubyiruko guhangana n'ibidindiza iterambere ryabo, bityo bakaba bateganya "tushyiramo n’ishami rya Mental health rifasha abana guhangana n’ibibazo bihari mu iterambere" - bakigishwa gukoresha AI, no kwirinda ibiyobyabwenge kuko ari byo bitera urubyiruko rwinshi ibibazo byo mu mutwe.

Hategujwe ko Korali Hoziyana iri mu bazatumirwa muri Evening Worship Experience

Mucyowera Jesca ari mu bahanzi bo kwitega muri Evening Worship Experience

Bosco Nshuti ni umwe mu bazatumirwa vuba muri Evening Worship Experience izajya buri wa Gatanu

New Melody Choir batekerejweho muri Evening Worship Experience izajya iba buri wa Gatanu

Philbert Mutumish (ibumoso) hamwe na Israel Mbonyi ubwo bari bitabiriye igitaramo cya Bosco Nshuti

Evening Worship Experience yitezwemo amakorali y'ibigugu n'abahanzi b'ibyamamare


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...