Hateguwe filime izakusanyirizwamo ubuhamya bw’abakunda Cécile Kayirebwa

Imyidagaduro - 22/10/2026 9:55 AM
Share:

Umwanditsi:

Hateguwe filime izakusanyirizwamo ubuhamya bw’abakunda Cécile Kayirebwa

Umuhanzikazi mu muziki gakondo nyarwanda, Cécile Kayirebwa, agiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 80 amaze avutse n’imyaka 60 amaze mu muziki, hanategurwa filime yihariye izakusanyirizwamo ubutumwa n’ubuhamya bw’abantu bo hirya no hino ku Isi bamufiteho inkuru, bamukunda kandi bishimira uruhare yagize mu muziki nyarwanda.

Iyi filime iri gutegurwa nk’impano y’amavuko y’uyu muhanzikazi, izaba igizwe n’amashusho magufi azafasha kugaragaza urugendo rwe rw’ubuzima, ibihe bitazibagirana yagiranye n’abandi ndetse n’uruhare indirimbo ze zagize mu buzima bw’abazumvise.

Cécile Kayirebwa yujuje imyaka 80 kuri uyu wa 22 Ukwakira 2026. Ni imyaka isaga 60 amaze mu muziki igaragaza urugendo rurerure rw’umuhanzi wagize uruhare rukomeye mu kubungabunga no kumenyekanisha umuco nyarwanda binyuze mu ndirimbo.

Mu rwego rwo kumwifuriza isabukuru nziza mu buryo bwihariye, abantu bari gutegura ibi bikorwa bahisemo gukusanya ubutumwa bw’abantu batandukanye, kugira ngo bazabuhurize muri filime izerekanwa mu birori byo kwizihiza isabukuru ye bizabera i Kigali ku wa 25 Ukwakira 2026.

Abategura ibi birori bifuza ko iyi filime itazaba igizwe n’ubutumwa bw’abo mu muryango we n’inshuti za hafi gusa, ahubwo ko izanagaragaramo amajwi y’abantu bo mu bice bitandukanye by’Isi bagiye bahura na we, bakamumenya binyuze mu muziki we cyangwa bakagira ibihe byihariye bahuriyeho na we.

Ni igitekerezo giha buri wese amahirwe yo kugira uruhare mu kwizihiza ubuzima n’umuziki bya Kayirebwa, kabone nubwo atazaba ari mu bazitabira ibirori bizabera i Kigali.

Abategura iyi filime barahamagarira abantu bose bifuza kugira uruhare muri iki gikorwa gufata amashusho magufi arimo ubutumwa bwabo, bakayasangiza itsinda riri kugitegura.

Ubutumwa bushobora kuba ubusanzwe bwo kwifuriza Kayirebwa isabukuru nziza, kwibuka igihe runaka bagiranye na we, kuvuga icyo bamukundira cyangwa uruhare indirimbo ze zagize mu buzima bwabo. Abifuza kuririmba indirimbo ye, kumusomera igisigo cyangwa kumugezaho ikindi gitekerezo kibaturutse ku mutima na bo bahawe ikaze.

Ikintu cy’ingenzi ni uko ubutumwa bwose bugomba kuba ari ubwo umuntu atanga abikuye ku mutima, agaragaza uko abona Kayirebwa n’icyo amushimira mu rugendo rwe.

Nta rurimi rwihariye rusabwa. Abifuza gutanga ubu butumwa bashobora gukoresha Ikinyarwanda, Igifaransa cyangwa Icyongereza, bitewe n’ururimi bumva neza kandi babasha kwifashisha mu kugaragaza ibitekerezo byabo.

Abategura iki gikorwa basaba buri muntu gutangira amashusho avuga amazina ye n’aho ari gufatira amashusho, ubundi akavuga ubutumwa yateguriye Kayirebwa.

Ntibisaba ibikoresho by’umwuga cyangwa gutegura amashusho ahenze. Telefoni isanzwe irahagije, icy’ingenzi kikaba ubutumwa bwiza kandi buturutse ku mutima. Amashusho ntazarenza iminota itatu.

Abifuza kohereza ubutumwa bwabo bashobora kubunyuzaho kuri Email ceka.i.rwanda@gmail.com  cyangwa kuri WhatsApp Nimero: +250 781 446 204.

Ibi bikorwa bije mu gihe Cécile Kayirebwa yitegura kwizihiza intambwe ikomeye mu buzima bwe, aho imyaka 80 amaze avutse ihurirana n’imyaka 60 amaze akora umuziki.

Mu myaka yamaze mu muziki, Kayirebwa yabaye umwe mu bahanzi bagize uruhare mu gukomeza gusigasira indirimbo gakondo nyarwanda no kuzigeza ku bantu bo mu bihe n’ahantu hatandukanye. Ku bamukurikiye kuva kera, indirimbo ze zibibutsa ibihe by’ubuzima bwabo, mu gihe ku bandi zabaye inzira yo kumenya no gukunda umuco nyarwanda.

Filime iri gutegurwa iratanga uburyo bwo guhuza izo nkuru zitandukanye, buri wese akagaragaza icyo Kayirebwa asobanuye mu buzima bwe. Ubutumwa bw’umuntu umwe bushobora kuba ubusanzwe bwo kumwifuriza isabukuru nziza, mu gihe ubundi bushobora kuba ubuhamya bw’ukuntu indirimbo ye yamuherekeje mu bihe bikomeye cyangwa by’ibyishimo.

Abategura iki gikorwa, barimo Isimbi Laura, Cyusa Serge, Numukobwa Diane na Kirenga Eric, bagaragaje ko nubwo bidashoboka ko abantu bose bagize uruhare mu rugendo rwa Kayirebwa bazaba bari kumwe na we muri ibyo birori, bifuza ko amajwi yabo na yo azaba ahari binyuze muri iyi filime.

Ni yo mpamvu buri wese ufite ubutumwa bwo kugeza kuri uyu muhanzikazi asabwa kubutanga mbere y’itariki ntarengwa, kugira ngo bushyirwe hamwe n’ubw’abandi buzerekanwa mu birori byo kwizihiza Kayirebwa80 i Kigali.

Ku muntu wese wigeze gukorwa ku mutima n’indirimbo za Cécile Kayirebwa, wagize icyo amwigiraho cyangwa ufite igitekerezo yifuza kumugezaho, iya ni yo mahirwe yo kumwereka ko urugendo rwe rutibagiranye, binyuze mu butumwa bwe bwite. Hejuru y’ibi kandi, hari no gutegurwa igitabo kizasohoka kivuga ku buzima bwa Kayirebwa.

Kanda hano ubashe kureba amakuru arambuye ku bikorwa bya CécileKayirebwa

 

Mu gihe Cécile Kayirebwa yizihiza imyaka 80 amaze avutse n’imyaka 60 mu muziki, hateguwe filime mbarankuru izakusanyirizwamo ubutumwa n’ubuhamya bw’abamukunda bo hirya no hino ku Isi, izerekanwa mu birori bizabera i Kigali



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...