Aya
marushanwa yateguwe n’Ishyirahamwe ry'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda (RWABIA)
ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe
Uburezi bw’Ibanze (REB), PAM-RWANDA, RTB, Urugaga rw’Abanditsi n’izindi nzego
zitandukanye zifite aho zihuriye no guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika.
Ni
amarushanwa ahuriweho n’abanyeshuri biga mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse
n’amashuri ya TVET, aho bazajya basoma ibitabo byatoranyijwe bifasha mu kubaka
indangagaciro zishingiye ku mateka y’u Rwanda, gukunda igihugu no kwimakaza
umuco nyarwanda.
Mu
bitabo abanyeshuri bahawe gusoma harimo Inkuru ya Rwigema, Inkuru y’Inkotanyi
Tito, Nkunda Igihugu cyanjye, Rukundo na Shyaka, Rwanda Nkunda, Papa Mama
n’Abana baganira ku Rwanda, Umwali Ubereye u Rwanda, Urubyiruko Dufitanye
Igihango, Inkotanyi Ntatezuka Tito Rutaremara, Kagame Paul Imbarutso y’Ubudasa
bw’u Rwanda, Umukozi Ubereye u Rwanda n’ibindi byinshi bigamije gutoza abana
indangagaciro zubaka igihugu.
Umuyobozi
w'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard, yavuze ko aya
marushanwa agamije gufasha abana gukurana urukundo rw’igihugu ndetse
bakarushaho gusobanukirwa amateka n’indangagaciro byaranze u Rwanda.
Yagize
ati: “Nta kindi gihugu cyiza cyaha abana bacyo uretse indangagaciro zibafasha
gukurana igihugu cyabo. Turashaka kubaka abana bakunda u Rwanda, bafite
ubunyarwanda n’indangagaciro zibafasha kuba abaturage beza.”
Yakomeje
avuga ko ibi bitabo biri mu murongo w’impanuro za Perezida wa Repubulika Paul
Kagame ukomeje gushimangira ko uburezi bw’u Rwanda bukwiye kuba bushingiye ku
ndangagaciro z’umuco nyarwanda aho kuba uburezi bushora abana mu mitekerereze
y’ubukoroni.
Ati:
“Perezida wa Repubulika ahora asaba ko hubakwa uburezi bubereye u Rwanda. Ibi
bitabo biri muri uwo murongo wo kubaka umunyarwanda uzi igihugu cye kandi
ugikunda.”
Aya
marushanwa yatangiriye ku rwego rw’ishuri, aho azakomereza ku rwego
rw’umurenge, akarere, intara n’Umujyi wa Kigali mbere yo kugera ku rwego
rw’Igihugu, abazahiga abandi bagahabwa ibihembo birimo amafaranga agera kuri
miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, imidari, ibikombe, ibitabo n’ibindi
bihembo bitandukanye.
Hategekimana
Richard yashimiye abayobozi b’ibigo by’amashuri bamaze gushyigikira gahunda yo
kugurira abanyeshuri ibitabo no kubafasha kwitabira amarushanwa, gusa anenga
bamwe mu bayobozi bavuga ko batarumva neza akamaro k’iyi gahunda.
Yavuze
ko hari bamwe mu bayobozi b’amashuri ndetse n’abashinzwe uburezi batitabira
neza gahunda yo guteza imbere umuco wo gusoma ibitabo bitoza indangagaciro,
ibintu ashima ko bishobora gutuma hari abana benshi batagerwaho n’aya mahirwe.
Ati:
“Ururimi rw’Ikinyarwanda ni rwo ruduhuza nk’Abanyarwanda. Ni ngombwa ko
abayobozi b’uburezi bumva neza akamaro ko gutoza abana indangagaciro na
kirazira binyuze mu bitabo.”
Aya
marushanwa kandi ari gukorwa mu gihe ku wa 3 Gicurasi 2026 abanyeshuri bo muri
Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda bari bamaze gukora ibizamini byo kwandika no
gusoma ibitabo byateguwe n’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda.
Mu
bitabiriye ayo marushanwa harimo abanyeshuri bo muri RP Karongi, INES
Ruhengeri,
East Africa University, Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye n’irya Remera, RP
Musanze, RP Huye, University of Kigali ndetse n’izindi kaminuza zitandukanye.
Hategekimana
Richard uyobora Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda yavuze ko aya marushanwa agamije
gushyira mu bikorwa impanuro za Perezida wa Repubulika zo kubaka indangagaciro
mu rubyiruko binyuze mu gusoma no kwandika ibitabo.
Yagaragaje
ko aya marushanwa adafasha abanyeshuri gusoma gusa, ahubwo abafasha
gusobanukirwa amateka y’igihugu cyabo no kugira uruhare mu kubaka igihugu
gishingiye ku bumenyi.
Abanyeshuri
bitabiriye aya marushanwa bavuga ko yabafashije gusubira ku isoko y’amateka y’u
Rwanda ndetse bakarushaho kurumenya no kurukunda.
By’umwihariko
kandi, bamwe mu banyeshuri banditse ibitabo bivuga ku byiza by’u Rwanda, aho
ibitabo bigera kuri 20 biteganyijwe kuzamurikirwa mu rwego rwo kugaragaza
impano n’ubuhanga bw’abanyeshuri mu kwandika.
Abategura
aya marushanwa bavuga ko gukundisha abana gusoma no kwandika ibitabo ari imwe
mu nzira zikomeye zo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi no gutegura ejo
hazaza h’u Rwanda n’Afurika muri rusange.
Aya marushanwa amaze kuba ngarukamwaka, aho ku nshuro ya kane abanyeshuri bo muri za kaminuza bayitabiriye, ibintu abategura bavuga ko bizakomeza kwaguka kugira ngo abana benshi barusheho gukurana umuco wo gusoma, kwandika no gukunda igihugu cyabo.

Abanyeshuri bo mu mashuri abanza, ayisumbuye na TVET batangiye guhatanira ibihembo birimo miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda mu marushanwa yo gusoma ibitabo bitoza indangagaciro n’urukundo rw’Igihugu

Hategekimana
Richard yavuze ko kubaka abana bakunda igihugu kandi bafite indangagaciro nziza
ari imwe mu ntego nyamukuru z’amarushanwa yo gusoma ibitabo ari kubera hirya no
hino mu Rwanda
