Iyi filime mbarankuru yatangajwe mu gihe hashize imyaka 30 album ya Jay-Z yitwa “Reasonable Doubt” isohotse. Biteganyijwe ko izatangira kwerekanwa hagati y'ukwezi kwa Nzeri na Ukuboza.
“JAY-Z in 8” iyobowe n'umuhanga mu gutunganya umuziki Rick Rubin, akaba azagaragara agirana ibiganiro byimbitse na Jay-Z, bagaruka ku ndirimbo ze, amagambo akubiye mu bihangano bye, ubuzima bwe n'uburyo akoramo umuziki.
Abateguye iyi filime bavuga ko izafasha abafana ba Jay-Z kurushaho gusobanukirwa amateka y'uyu muraperi, ibikorwa bye ndetse n'uruhare yagize mu iterambere rya Hip-Hop.
Iyi filime mbarankuru ni imwe mu mishinga iri kuvugisha benshi mu ruganda rw'imyidagaduro, cyane cyane ku bakunzi b'umuziki wa Jay-Z bamaze igihe bategereje kumenya byinshi ku rugendo rwe rw'ubuhanzi.


Hari filime mbarankuru nshya igiye gusohoka igaruka ku buzima bwa Jay-Z
