Hatashywe ibikorwaremezo byubatswe ku bufatanye na FIFA, Infantino yongera gushimira Perezida Kagame

Imikino - 30/03/2026 3:24 PM
Share:

Umwanditsi:

Hatashywe ibikorwaremezo byubatswe ku bufatanye na FIFA, Infantino yongera gushimira Perezida Kagame

Hatashywe ibikorwaremezo birimo ibibuga na Hoteli y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) byubatswe ku bufatanye n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku ISI, FIFA, Gianni Infatino yongera gushimira Perezifa Kagame.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Werurwe 2026. Hatashywe ikibuga gito [mini pitch] cyubatswe mu guteza imbere impano z'abakiri bato mu Ishuri Ryisumbuye rya Kagarama mu Karere ka Kicukiro.

Cyubatswe mu mushinga wa FIFA Arena washyiriweho kubaka ibikorwaremezo bifasha abana kuzamura impano zabo. Hatashywe kandi ku mugaragaro ikibuga na Hoteli ya FERWAFA byubatswe binyuze mu mushinga wa FIFA Forward.

Ni igikorwa cyayobowe n'Umunyamabanga Mukuru w'Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA, Mattias Grafström; Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly na Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice. 

Hanatanzwe inkweto zo gukinana ku bana bakina umupira w’amaguru muri gahunda ‘FIFA Boots for All’.

Hifashishijwe iyakure Perezida wa FIFA, Gianni Infatino yavuze yavuze ko iki icyumweru cyabaye “icyihariye kandi cy’igitangaza ku mupira w’amaguru mu Rwanda,” cyane cyane kubera kwakira amatsinda abiri ya FIFA Series 2026 yahuje amakipe umunani atari asanzwe ahura.

Yagize ati: “Mwatanze amahirwe adasanzwe ku makipe atari asanzwe ahura, muhindura u Rwanda igicumbi gihuza isi binyuze mu mupira w’amaguru.”

Agaruka kuri gahunda ya “Boots for All” mu Rwanda, yavuze ko bibaje kubona umwana ufite impano ariko akabura amahirwe kubera kubura inkweto zo gukinana. 

Infantino yagize ati: ”Birababaje cyane kubona umwana ufite impano abura amahirwe kubera kubura inkweto. Ubu tugiye kuzigeza ku bana benshi ku isi, harimo n’abo mu Rwanda.”

Yashimangiye ko u Rwanda ari umwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi ba FIFA muri Afurika, ndetse ko ari icyitegererezo ku bindi bihugu.

Yanashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku ruhare rwe mu guteza imbere siporo n’imishinga igamije kuzamura impano z’abakiri bato.

Ati: ”Ndashimira by’umwihariko Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku buyobozi bwe n’inkunga ye ikomeye muri iyi mishinga. Ibi bikorwa biri kuzana ibyishimo ku bana benshi b’abakobwa n’abahungu.”

Mu gusoza, yifurije Abanyarwanda n’abakunzi ba ruhago icyumweru cyiza cy’imikino, ashimangira ko ejo hazaza h’umupira w’amaguru mu Rwanda ari heza cyane.

Hoteli ya FERWAFA yatashwe ku mugaragaro

Hatanzwe inkweto ku bana bakina umupira w'amaguru muri gahunda ya 'FIFA Boots for all'


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...