Abari mu nama bamaze gusesengura ibibazo biri muri uyu mwuga bemeje ko hajyaho umuryango ubahuza kandi biyemeza iyi ntego yo guteza imbere umwuga w’itangazamakuru ry’imyidagaduro baganisha ku bikorwa byo:
-Guhuza abanyamakuru b’imyidgaduro
-Guteza imbere ubuhanzi nyarwanda
-Gukora ubuvugizi ku banyamakuru b’imyidagaduro
-Kongerera ubushobozi buganisha ku mwuga w’abanyamakuru b’imyidagaduro
-Gukora imishinga ibyarira inyungu umuryango
-Guteza imbere umuco wo kubahana no gukorana.
Ibambe Jean Paul ni we Perezida w'iri huriro mu Rwanda
Nyuma yo kwiyemeza gushyiraho ihuriro abanyamakuru b’imyidagaduro bari bitabiriye iyo nama bahise batora ubuyobozi bw’agateganyo buzafasha mu kunononora no gukosora imbanzirizamushinga y’amategeko azagenga ihuriro, gushaka ibyangombwa by’ihuriro, gukora ubukangurambaga mu banyamuryango no kubaka inzego zizaba zigize ihuriro.
Inzego zatowe n’abazitorewe :
1. Perezida : Uhagarariye umuryango (Jean Paul Ibambe-IGIHE)
2. Visi-Perezida : Umwungirije (Tijala Kabendera-RBA)
3. Umunyamabanga mukuru (Epa Ndungutse-VOA)
4. Umubitsi (Plaisir Muzogeye-UMUSEKE)
5. Ushinzwe ibikorwa n‘imishinga (Erneste Ugeziwe-RBA)
6. Ushinzwe ububanyi (Safari Kim Kizito-Radio&TV10)
7. Abajyanama (batatu)
1)Mike Karangwa-(ISANGO Star)
2)Murungi Sabin -(Inyarwanda)
3)Kate Nkurunziza Gustave-(Radio 10)
Tidjara Kabendera ni we wungirije Ibambe Jean Paul mu kuyobora iri huriro mu buryo bw'agateganyo
Nyuma y’amatora, Jean Paul IBAMBE wari umaze gutorerwa kuba umuyobozi w’agateganyo, mu izina ry’ubuyobozi bw’agateganyo yashimiye abari aho ku bwitange bagize muri iki gikorwa, anasaba gushyira imbaraga zabo hamwe ngo hato uyu mushinga utazongera kudindira nk’uko byabaye mu mwaka wa 2012, ndetse anabizeza ko we nabagenzi be bagiye gukora ibyo biyemeje mu gihe cyavuba.
Twabamenyesha ko uyu muryango ushinzwe hakurikijwe itegeko n° 04/2012 ryo ku wa 17/02/2012 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango nyarwanda itari iya Leta. Ukaba kandi ufite icyicaro mu Murenge wa Nyarugenge, akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.
Munyengabe Murungi Sabin