Itariki Album ya karindwi y’umuhanzi
King James izagira hanze yageze hanze, ibi bikaba bije nyuma y’uko yari
yaratangaje mu minsi itambutse ko ateganya ko yayishyira hanze kuwa 09 Nzeri
2021.
Nyamara nk’uko bigaragara ku mbuga zinyuranye zirimo facebook na instagram z’Intaneshwa, abakunzi b’akadasohoka b’uyu muhanzi, kugera ubu udakoresha imbuga nkoranyambaga kubera impamvu ze bwite, Album nshya ya King James izajya hanze mu kwezi kwa cumi.
Mu butumwa batanze bagize bati: “‘Ubushobozi’ Album izasohoka kuwa 10 Ukwakira 2021. Hazaba hariho indirimbo yitwa ‘Nyabugogo’ uratecyereza izaba ivuga kuki?"
Mu biganiro King James aheruka gutanga mu bitangazamakuru binyuranye, akaba yaratangaje ko iyi Album izaba iriho indirimbo 11, imwe muri zo akaba ariyo yo kuramya no guhimbaza Imana.
Amashusho y’izi ndirimbo, amenshi yafatiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
King James kandi, akaba yaravugaga ko
COVID 19 itazamwemerera kubona uko yamurika iyi Album mu buryo bw’imbonankubone. Kugeza ubu, ‘Ndagukumbuye’ yakoranye na Ariel Wayz niyo yonyine iri kuri iyi album yamaze
gusohoka.
Album nshya ya King James igiye kujya hanze ikurikira ‘Meze neza’ iriho indirimbo nka ‘Poupette’, ‘Agatimatima’, ‘Yabigize birebire’, ‘Igitekerezo’, ‘Uri mwiza’, ‘Nyuma yawe’, ‘Icyangombwa’ n’izindi.
King James ni umuhanzi wagiye wegukana ibihembo bitandukanye mu muziki w’u Rwanda, birimo na ‘Primus Guma Guma Super Star’, akaba ari umwe mu bakuze b’ibihe by’umuziki wa kizungu.

King James agiye gushyira hanze Album ya 7 kuwa 10 Ukwakira 2021
Amakuru ya Album nshya ya karindwi agaragara ku rukuta rw'Intaneshwa rwa facebook, rufite abanyamuryango basaga ibihumbi 17 , ndetse no kuri instagram nayo ikurikirwa n'abarenga ibihumbi 16.3.
