Kavin Hart umukinnyi w’umwirabura ufite ubwenegihugu
bwa Amerika ni umwe mu banyempano bigaruriye imitima ya benshi binyuze mu
gukina filime,akaba ategerejwe muri filime zirimo Dashing Through The
Snow,Lift, na Borderlands.
Uyu mukinnyi wa filime uherutse mu Rwanda mu birori
ngaruka mwaka byo Kwita amazina abana b’ingagi,ategerejwe na benshi barimo n’abanyarwanda.
1. Dashing
Through The Snow

Filime ya mbere ategerejwemo ni “Dashing Through The
Snow " izaba yiganjemo ubugambanyi,urukundo,inzego za Leta, ibikorwa biganisha
ku myiteguro ya Noheri n’ibindi.Iyi filime izashyirwa ahagaragara ku ya 17
Ugushyingo 2023.
Abakinnyi b’imena bazakinamo harimo Kevin
Hart,icyamamare Ludacris,Teyonah Paris,Lil Rel Howery,Madson Skye,Lovell
Gates,Zulay Henao,Sebastian Sozzi n’abandi benshi.
2.Lift

Filime ya kabiri ni “Lift " itegerejwemo umunyarwenya
Kevin Hart,izaba yiganyemo ubujura n’urwenya rwinshi.Iyi filime izashyirwa
ahagaragara ku ya 12 Mutarama 2024 ku rubuga rwa Netflix.
Byari biteganijwe ko izashyirwa ku rubuga ku ya 25
Kanama 2023,itariki yegezwa inyuma bitewe n'ibibazo byabangamiye uruganda rwa sinema ya Amerika i
Hollyhood birimo n’imyigaragambyo.
Izagaragaramo abakinnyi bakunzwe cyane nka úrsula
corberó wakinnye yitwa Tokyo muri Lacasa De Papel,Paul Underson,Ross
Anderson,Gerard Monaco n’abandi.
3. Borderlands

Indi filime yitezwemo ibyishimo ni “Borderlands "
izashyirwa ahagaragara kuya 9 Kanama 2024.Iyi filime izaba ivuga ku itsinda ry’abantu
bagiye ku mibumbe gukora ubushakashatsi ku bivejuru (aliens) n’ubukire bumvaga mu
bihuha.
Izakinamo Gina Gershon, Bobby Lee,Kavin Hart,umwirabura Charle Babalola,Harry Szovik,Jeremy Wheeler,Haley Bannett n’abandi .
The economic Times yatangaje ko izi ari zimwe muri
filime zigiye gusohoka zizigaragaramo uyu mukinnyi wa filime Kavin Hart,umugabo
utangaza benshi kubera ubugufi bwe ariko w’umunyempano itangaje mu mwuga wo
gusetsa.

Tokyo wakunzwe muri Lacasa de Papel ategerejwe muri filime "Lift"
