Hatangajwe Filime Kevin Hart agiye gukinamo harimo n'irimo Tokyo wakunzwe muri Lacasa de Papel

Cinema - 21/09/2023 1:08 PM
Share:

Umwanditsi:

Hatangajwe Filime Kevin Hart agiye gukinamo harimo n'irimo Tokyo wakunzwe muri Lacasa de Papel

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime Kavin Hart ategerejwe muri filime zitezweho gushimisha benshi barimo n’abakunzi be.

Kavin Hart umukinnyi w’umwirabura ufite ubwenegihugu bwa Amerika ni umwe mu banyempano bigaruriye imitima ya benshi binyuze mu gukina filime,akaba ategerejwe muri filime zirimo Dashing Through The Snow,Lift, na Borderlands.

Uyu mukinnyi wa filime uherutse mu Rwanda mu birori ngaruka mwaka byo Kwita amazina abana b’ingagi,ategerejwe na benshi barimo n’abanyarwanda.

          1. Dashing Through The Snow


Filime ya mbere ategerejwemo ni “Dashing Through The Snow " izaba yiganjemo ubugambanyi,urukundo,inzego za Leta, ibikorwa biganisha ku myiteguro ya Noheri n’ibindi.Iyi filime izashyirwa ahagaragara ku ya 17 Ugushyingo 2023.

Abakinnyi b’imena bazakinamo harimo Kevin Hart,icyamamare Ludacris,Teyonah Paris,Lil Rel Howery,Madson Skye,Lovell Gates,Zulay Henao,Sebastian Sozzi n’abandi benshi.

              2.Lift


Filime ya kabiri ni “Lift " itegerejwemo umunyarwenya Kevin Hart,izaba  yiganyemo ubujura n’urwenya rwinshi.Iyi filime izashyirwa ahagaragara ku ya 12 Mutarama 2024 ku rubuga rwa Netflix.

Byari biteganijwe ko izashyirwa ku rubuga ku ya 25 Kanama 2023,itariki yegezwa inyuma  bitewe n'ibibazo byabangamiye uruganda rwa sinema ya Amerika i Hollyhood birimo n’imyigaragambyo.

Izagaragaramo abakinnyi bakunzwe cyane nka úrsula corberó wakinnye yitwa Tokyo muri Lacasa De Papel,Paul Underson,Ross Anderson,Gerard Monaco n’abandi.

           3. Borderlands


Indi filime yitezwemo ibyishimo ni “Borderlands " izashyirwa ahagaragara kuya 9 Kanama 2024.Iyi filime izaba ivuga ku itsinda ry’abantu bagiye ku mibumbe gukora ubushakashatsi ku bivejuru (aliens) n’ubukire bumvaga mu bihuha.

Izakinamo Gina Gershon, Bobby Lee,Kavin Hart,umwirabura Charle Babalola,Harry Szovik,Jeremy Wheeler,Haley Bannett n’abandi .

The economic Times yatangaje ko izi ari zimwe muri filime zigiye gusohoka zizigaragaramo uyu mukinnyi wa filime Kavin Hart,umugabo utangaza benshi kubera ubugufi bwe ariko w’umunyempano itangaje mu mwuga wo gusetsa.

 
Tokyo wakunzwe muri Lacasa de Papel ategerejwe muri filime "Lift" 

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...