Hatangajwe amabwiriza agenga amasaha y’akazi mu tubari, resitora n’ahabera ibitaramo

Imyidagaduro - 28/06/2025 8:03 AM
Share:

Umwanditsi:

Hatangajwe amabwiriza agenga amasaha y’akazi mu tubari, resitora n’ahabera ibitaramo

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, Polisi y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa, rwasohoye itangazo rigaragaza amabwiriza mashya agenga imikorere y’ubucuruzi bwo kwakira abantu n’imyidagaduro, mu rwego rwo gukaza ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko arebana n’umutekano rusange, urusaku no kurengera abaturage.

Iri tangazo ryasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kamena 2025, nyuma y’inama yahuje impande zitandukanye, ryibutsa ko aya mabwiriza ashingiye ku Itegeko No 12ter/2014 ryo ku wa 19 Gicurasi 2014 rigenga ubukerarugendo, ndetse n’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 1 Kanama 2023 bijyanye no kugenzura urusaku rw’ijoro.

Amasaha mashya yo gufunga ahantu h’imyidagaduro

RDB yasabye ko utubari, resitora, utubyiniro n’ahacururizwa inzoga bifunga bitarenze:

• Saa saba z’ijoro (1:00 a.m.) kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu,

• Saa munani z’ijoro (2:00 a.m.) ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.

Muri aya mabwiriza, bavuga ko nta muntu wemerewe kuguma ku nyubako nyuma y’ayo masaha, keretse abakozi babiherewe uburenganzira. Serivisi z’amahoteli zo zemerewe gukomeza gukora amasaha 24 kuri 24 ariko zibanda ku bakiriya barimo gusa.

Abategura ibitaramo n’ibindi birori bishobora kurenza ayo masaha basabwe kujya babisabira uruhushya binyuze kuri email ya RDB: regulation.division@rdb.rw.

Inzoga, urusaku n’umubare w’abantu bigiye kugenzurwa cyane

Mu yindi mirongo migari yatanzwe muri aya mabwiriza mashya harimo ko:

• Ibigo byose bigomba kubahiriza umubare ntarengwa w’abantu byemerewe kwakira kugira ngo hirindwe impanuka n’ihungabana ry’umutekano.

• Urusaku rugomba kuguma mu bipimo byemewe n’amabwiriza ya Leta.

• Inzoga ntizemerewe guhabwa abana bari munsi y’imyaka 18, kandi abacuruzi basabwa kugenzura irangamuntu cyangwa ibindi byangombwa byemewe. Nta munyeshuri cyangwa umuntu wasinze ugaragara wemerewe kongerwa inzoga.

Ibihano bikomeye ku batubahirije aya mabwiriza

RDB yibukije ko kutubahiriza aya mabwiriza bishobora gutuma ubucuruzi buhabwa amande, bufungwa by’agateganyo cyangwa burimo gukurwaho burundu uruhushya, bitewe n’uburemere bw’icyaha.

Iri tangazo rije mu gihe imyidagaduro ikomeje kuzamuka mu Rwanda, ari na ko havugwa ikibazo cy’urusaku, ubusinzi n’umutekano mucye biba byiganjemo nijoro.

RDB yashoje isaba abafite aho bahurira n’ubu bucuruzi gukorana ubunyangamugayo no kugira uruhare mu kugira umutekano n’ituze rusange, binyuze mu kubahiriza aya mabwiriza.

Utubari, utubyiniro na resitora byategetswe gufunga saa 1:00 z’ijoro mu cyumweru, saa 2:00 ku mpera z’icyumweru- RDB

Muri iri tangazo, bavuga ko inzoga ntizemerewe guhabwa uri munsi y’imyaka 18, usinze bigaragara ntakongererwa


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...