Iri tangazo ryasohotse kuri uyu wa Gatanu
tariki 27 Kamena 2025, nyuma y’inama yahuje impande zitandukanye, ryibutsa ko
aya mabwiriza ashingiye ku Itegeko No 12ter/2014 ryo ku wa 19 Gicurasi 2014
rigenga ubukerarugendo, ndetse n’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 1
Kanama 2023 bijyanye no kugenzura urusaku rw’ijoro.
Amasaha
mashya yo gufunga ahantu h’imyidagaduro
RDB yasabye ko utubari, resitora,
utubyiniro n’ahacururizwa inzoga bifunga bitarenze:
• Saa saba z’ijoro (1:00 a.m.) kuva ku wa
Mbere kugeza ku wa Gatanu,
• Saa munani z’ijoro (2:00 a.m.) ku wa
Gatandatu no ku Cyumweru.
Muri aya mabwiriza, bavuga ko nta muntu
wemerewe kuguma ku nyubako nyuma y’ayo masaha, keretse abakozi babiherewe
uburenganzira. Serivisi z’amahoteli zo zemerewe gukomeza gukora amasaha 24 kuri
24 ariko zibanda ku bakiriya barimo gusa.
Abategura ibitaramo n’ibindi birori
bishobora kurenza ayo masaha basabwe kujya babisabira uruhushya binyuze kuri
email ya RDB: regulation.division@rdb.rw.
Inzoga,
urusaku n’umubare w’abantu bigiye kugenzurwa cyane
Mu yindi mirongo migari yatanzwe muri aya
mabwiriza mashya harimo ko:
• Ibigo byose bigomba kubahiriza umubare
ntarengwa w’abantu byemerewe kwakira kugira ngo hirindwe impanuka n’ihungabana
ry’umutekano.
• Urusaku rugomba kuguma mu bipimo byemewe
n’amabwiriza ya Leta.
• Inzoga ntizemerewe guhabwa abana bari
munsi y’imyaka 18, kandi abacuruzi basabwa kugenzura irangamuntu cyangwa ibindi
byangombwa byemewe. Nta munyeshuri cyangwa umuntu wasinze ugaragara wemerewe
kongerwa inzoga.
Ibihano
bikomeye ku batubahirije aya mabwiriza
RDB yibukije ko kutubahiriza aya mabwiriza
bishobora gutuma ubucuruzi buhabwa amande, bufungwa by’agateganyo cyangwa
burimo gukurwaho burundu uruhushya, bitewe n’uburemere bw’icyaha.
Iri tangazo rije mu gihe imyidagaduro
ikomeje kuzamuka mu Rwanda, ari na ko havugwa ikibazo cy’urusaku, ubusinzi
n’umutekano mucye biba byiganjemo nijoro.
RDB yashoje isaba abafite aho bahurira n’ubu bucuruzi gukorana ubunyangamugayo no kugira uruhare mu kugira umutekano n’ituze rusange, binyuze mu kubahiriza aya mabwiriza.
Utubari, utubyiniro na resitora byategetswe gufunga saa 1:00 z’ijoro mu cyumweru, saa 2:00 ku mpera z’icyumweru- RDB
Muri iri tangazo, bavuga ko inzoga
ntizemerewe guhabwa uri munsi y’imyaka 18, usinze bigaragara ntakongererw