Papa Leo XIV yavuze ibi ashingiye ku Ivanjili yo kuri uwo munsi, aho Petero yabajije Yesu inshuro umuntu agomba kubabarira uwamukoshereje, abaza niba ari inshuro zirindwi. Yesu yamusubije ko atari inshuro zirindwi gusa, ahubwo ko ari “mirongo irindwi karindwi.”
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakurur Vatican News, Papa yasobanuye ko umubare karindwi muri Bibiliya ugaragaza ubuziranenge cyangwa ubwinshi, bityo amagambo ya Yesu akaba asobanura ko abakirisitu bagomba kubabarira “birenze imipaka yose, nta rugero.”
Yagize ati: “Kubabarira ni kimwe mu by’ingenzi biranga ubuzima bwa gikirisitu. Kubabarira ni ngombwa, kandi hatabayeho kubabarira ntidushobora kubaho mu mahoro.”
Yasobanuye ko iyo kubabarira bibuze, amakimbirane, gushinjanya, inzika no kwihorera bishobora kwaduka mu mitima y’abantu no hagati yabo.
Yagize ati: “Bitinde bitebuke, amakimbirane, gushinjanya, inzika n’ibikorwa byo kwihorera bitangira kuvuka mu mitima yacu no hagati y’abantu, kandi ibyo bisenya imibanire, bigatanya imiryango ndetse bigateza intambara.”
Papa Leo yavuze ko kubabarira bidafasha gusa gusana imitima no gukuraho imubano, ahubwo binabafasha kwigobotora inzika n’umwijima w’ibikomere.
Yagize ati: “Kubabarira ni ko kudufasha kwigobotora no kongera kubona urumuri, nubwo ubukene n’agahinda byaba byaratumye ejo hazaza hijima kandi bugatuma inzira itagaragara neza.”
Yakomeje agereranya kubabarira n’umuyaga woroheje ukuraho ibicu, avuga ko bishobora gutuma urumuri rwongera kugaragara.
Yavuze ko kubabarira no guhabwa imbabazi ari umusingi w’imibanire myiza y’abantu, kuko abantu bose bahabwa byinshi n’Imana ku buntu. Yavuze ko ubuntu ari isoko y’ubuzima bw’umuntu ndetse bukaba n’umusingi mwiza wo kubana neza n’abandi.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Papa Leo XIV yasabye abakirisitu gusaba Umubyeyi Bikira Mariya kubasabira no kubafasha kugira ngo babashe kubabarira n’igihe kubikora biba bigoye.
Yibukije ko kubabarira atari intege nke, ahubwo ari inzira yo guca ukubiri n’inzika, kubaka icyizere, imibanire myiza, no kubaka amahoro.